Home Politike Urugendo rwo kuzana abimukira mu Rwanda bavuye mu bwongereza rwahagaze

Urugendo rwo kuzana abimukira mu Rwanda bavuye mu bwongereza rwahagaze

0

Indege yagombaga kuzana mu Rwanda abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yahagaritswe ku munota wa nyuma bitungura benshi barimo na minisitiri w’umutekano mu Bwongereza Priti Patel ari nawe ukuriye iyi gahunda ku ruhande rw’Ubwongereza.


U Rwanda rwari rumaze kwitegura kwakira abo bimukira nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku wa Kabiri.

Makolo yagize ati “Abimukira ba mbere bazagera mu Rwanda bazakirwa neza bafashwe gutangira ubuzima. Tuzabafasha kuzuza ibyangombwa bisaba ubuhungiro, kunganirwa mu by’amategeko, bahabwe aho kuba heza ndetse n’ibindi byangombwa bakeneye”.

Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera Uburenganzira bwa Muntu, rwahagaritse izanwa ry’abo bimukira ku monota wa nyuma, kuko bari bamaze kugera mu ndege.

Icyemezo cy’urwo rukiko cyakurikiye imvugo z’abandi bantu batavuga rumwe na Leta y’u Bwongereza, imiryango ishinzwe ubutabazi ndetse n’ishingiye ku myemerere.

Ibi byatunguye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, Priti Patel, wavuze ko iyo gahunda bari barateganyije itoroshye kuyishyira mu bikorwa, ndetse ko ababajwe n’abashinzwe iby’amategeko bahagaritse indege ku munota wa nyuma.

Priti Patel yagize ati “Biratangaje cyane kubona Urukikiko rw’u Burayi rushinzwe Uburengenzira bwa Muntu rwitambika gahunda yari igeze ku musozo, nyamara yaremejwe n’Inkiko z’imbere mu Gihugu.”

Priti Patel avuga ko Leta y’Igihugu cye idaciwe intege n’icyo cyemezo cy’Urukiko rw’i Burayi, ahubwo ko ikomeje gahunda ku buryo mu minsi iri imbere hazabaho kohereza abo bimukira mu Rwanda.

Akimara kumva ko kuzana abimukira byasubitswe, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko bidaciye intege Leta y’u Rwanda, ndetse ko ikomeje guharanira ko ubwo bufatanye (n’u Bwongereza) bushyirwa mu bikorwa.

Makolo yagize ati “Kuba abantu bakora ingendo zibateza ibyago muri iki gihe ntabwo bigomba gukomeza, kuko biteza guhangayika kwa benshi kutavugwa”.

Makolo avuga ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira igihe bazira cyose, kandi rukabafasha kugubwa neza no kubaha amahirwe muri iki Gihugu.

Mu bimukira barimo gutegurwa kuzanwa mu Rwand,a harimo benshi baturuka mu bihugu bya Albania, Iraq, Iran na Syria.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi wa HCR yongeye kurwanya amasezerano y’Ubwongereza n’u Rwanda
Next articleCongo: Gen Muhoozi yasubije umudepite wamwise umwanzi w’Igihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here