Home Ubutabera Urukiko rukuru rugiye gutangira kuburanisha Karasira Aimable

Urukiko rukuru rugiye gutangira kuburanisha Karasira Aimable

0

Uzaramba Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ukurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, agiye gutangira kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru.

Ku wa 25 Ugushyingo 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje bidasubirwaho ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable bituma rurwohereza mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza ruteganya gutangira kuburanisha urubanza rwa Karasira Aimable ku wa 30 Werurwe 2023 saa tatu za mu Gitondo nk’uko bigaragara ku rutonde rw’imanza ziteganyijwe kuburanishwa muri uku kwezi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga uru rubanza rwasobanuye ko impamvu rwiyambuye ububasha bwo kurukomeza ishingiye ku kuba uregwa, ibyaha yarabikoreye kuri YouTube kandi bifatwa nk’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, kandi byageraga no mu bindi bihugu.

Ni ibiganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube irimo Ukuri Mbona washinzwe na Karasira na Umurabyo TV wa Agnès Uwimana Nkusi.

Mu maburanisha atandukanye, Karasira Aimable yakunze kwanga kuburana asaba ko yahabwa igihe cyo kwifuza kuko afite indwara zirimo n’izo mu mutwe.

Kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri Mageragere kuva ku wa 30 Kamena 2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaganga bongeye kubwira Urukiko ko Kabuga afite ikibazo cy’imitekerereze
Next articleUmwaka ushize haciwe imanza zirenga ibihumbi 18 ku igungwa n’ifungurwa ry’agateganyo gusa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here