Bamwe mu babaye abayobozi bakomeye n’abari mu nzego z’ubutabera z’u Rwanda ubu bavuye mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, East African Court of Justice.
Aba bayobozi n’ubwo wavuga ko bavuye muri uru rukiko n’ubundi ni u Rwanda rwari rwaraboherejeyo n’ubwo ruboherezayo batazwi cyane nk’abantu bakomeye mu Rwanda ariko bakagaruka bavuye muri uru rukiko bahabwa imyanya ikomeye ihita ibagira abanyepolitiki bakomeye.
1. Faustin Nteziryayo
Perezida w’urukiko rw’ikirenga ufatwa nk’umucamanza mukuru mu Rwanda ni umwe mubakzoe mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba nk’umucamanza w’urukiko rukuru hagati y’umwaka wa 2013 na 2019. Nyuma y’uyu mwaka yahise aba umuyobozi warwo wungirij kugera mu 2020 ubwo Perezida Kagame yamugiraga perezida w’urukiko rw’ikirenga.
2. Ugirashebuja Emmanuel
Uyu ni minisitiri w’ubutabera mu Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya leta kuva muri Nzeri 2021 ubwo yasimburaga Johnston Busingye wari umaze igihe kuri uyu mwanya. Ugirashebuja yabaye umucamanza mu rukiko rw’ubujurire rw’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba hagati y’umwaka wa 2013 na 2014 kuko nyuma y’uyu mwaka yahise atangira kuyobora uru rukiko kugeza muri 2020.
3. Busignye Johnston
Busingye Johnston wabaye Ministiri w’ubutebra n’intumwa ya leta igihe kirekire mbere yo kuyobora urukiko rukuku nawe yabaye umucamanza mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba. Kuri ubu ahagarariye u Rwanda mu Bwami bw’Ubwongereza.
4. Geraldin umugwaneza
Kuri ubu ni umucamanza mu rukiko rw’ubujurire mu Rwanda, izi nshingano yazifashe nyuma y’igihe ari umwanditsi mukuru wungirije mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.