Home Amakuru Urukiko rwanze icyifuzo cya Perezida wa Repubulika

Urukiko rwanze icyifuzo cya Perezida wa Repubulika

0

Urukiko rukuru rwa Zimbabwe rwemeje ko perezida yongereye manda y’imyaka itanu y’umucamanza mukuru mu buryo bunyaranyije n’amategeko iki gihugu kigenderaho.

Itsinda ry’abanyamategeko ryamaganye icyo cyemezo cyakurikiye ivugururwa ry’itegeko nshinga riherutse gutorwa n’inteko ishinga amategeko ryazamuye imyaka y’izabukuru y’abacamanza bakuru kuva ku myaka 70 ikagera kuri 75.

Ku wa gatandatu, abacamanza bemeje ko Luke Malaba wujuje imyaka 70 ku wa gatandatu, yaretse kuba umucamanza mukuru kubera ko hagomba gushyirwaho ivugurura ry’itegeko nshinga.

Mu mwaka wa 2018, umucamanza Malaba yanenzwe cyane nyuma yo kwanga icyifuzo cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyo kwanga ibyavuye mu matorwa yshyizeho Perezida Emmerson Mnangagwa bavuga ko amajwi yibwe n’amatora aba hatagendewe ku ihame ry’umucyo n’ubwisanzure ».

Aya niyo matora yari mbere yari abaye m,muri iki gihugu atarimo Nyakwigendera Robert Muigabe wategetse iki gihugu igihe kirekire.

Ivugurura ry’itegeko nshinga riherutse kandi ryemerera Bwana Mnangagwa gushyiraho abacamanza bakuru batabanje kugenzurwa n’inteko ishinga amategeko no gukuraho icyifuzo cy’uwo bazahangana mu matora ya perezida.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Uwari minisitiri yemereye urukiko amanyanga yakoze
Next articlePatriots yatangiye neza BAL, yerekana ko itibeshye mu kugura abakinnyi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here