Home Amakuru Urukiko rwategetse gusuzuma icyishe Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola

Urukiko rwategetse gusuzuma icyishe Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola

0

Urukiko rw’i Barcelona muri Espagne rwatanze uruhushya rwo gukora isuzuma ku murambo wa José Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola, kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Ku wa gatanu ni bwo yapfiriye muri uwo mujyi, aho yari yagiye kwivuriza.

Iryo suzumwa ry’icyamwishe ryasabwe n’umukobwa we Tchizé dos Santos.

Yavuze ku kagambane ko kwica se ngo abuzwe gushyigikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu matora yo muri Angola yo mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Abanyamategeko b’umuryango wa dos Santos bamaganye gahunda ya leta ya Angola yo gutahana umurambo we muri Angola kugira ngo ashyingurwe ku rwego rwa leta, binyuranyije n’icyifuzo uyu wahoze ari Perezida yari yaratanze cyuko ashyingurwa n’umuryango we muri Espagne.

Dos Santos yabaye Perezida wa Angola mu gihe cy’imyaka hafi 40, kugeza mu mwaka wa 2017.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Tshisekedi yibeshye ko yabonye intsinzi -Perezida Kagame
Next articleMusanze: Indwara idasanzwe ifata abantu bihariye yagizwe ibanga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here