Home Ubutabera Urukiko rwategetse ko Karasira Aimable abanza gupimwa indwara zo mu mutwe

Urukiko rwategetse ko Karasira Aimable abanza gupimwa indwara zo mu mutwe

0

Urugereko  rw’urukiko rukuru ruburanisha  ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwanzuye ko Karasira Aimable izwi nka Prof.Nigga habaho itsinda ry’Abaganga risuzuma niba afite uburwayi bwo mu mutwe.

NI icyemezo urukiko rwatangaje kuri uyu wa kane ruvuga ko  hashyizweho itsinda ry’abaganga bo ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe bizwi nk’iby’i Ndera. Iri tsinda niryo rigiye gusuzuma niba Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe. Icyemezo cy’iri tsinda nicyo kizatuma Karasira akomeza gukuriranwa cyangwa avanwaho ibirego kuko afite ikibazo cyo mu mutwe.

Icyemezo kigira kiti “Urukiko rutegetse ko hashyirwaho abaganga 3 bo mu bitaro by’i Ndera bagasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.”

Urukiko rutegetse kongera gusuma Karasira Aimable, indwara zo mu mutwe mu gihe hari n’indi raporo ya muganga yemeje ko afite ibibazo byo mu mutwe ariko biri ku rwego rwo hasi ku buryo bitamubuza kuburansihwa ibyaha akurikiranweho.

Mu iburansiha riheruka Karasira Aimable yabwiye urukiko ko n’ubwo atabona ubutabera ariko akabona ubuvuzi byaba bihagije. Yabwiye urukiko ko mbere y’uko yitaba urukiko asigaye arota ibntu bibi birmo n’intambara.

Usibye indwara zo mu mutwe nawe ubwe yemera, anavuga ko arwaye izindi ndwara zidakira zirimo n’indwara y’igisukari (diabete).

Karasira aregwa ibyaha bitandukanye birimo no Guhakana jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kuyiha ishingiro no kunanirwa gusobanura inkomoko y’umutungo atunze.

Ibyaha karsira Aimable wahoze ari umwarimu w’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda akurikiranyweho yabikoreye ku rubuga rwa Youtube akaba ari nayo mpamvu aburanishwa n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Karasira Aimable utaratangira kuburana mu mizi ahakana ibyaha byose aregwaga akanavuga ko afunzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHakuzimana Rashidi yavuze ko atemera umushinjacyaha uri kumushinja bituma urubanza rusubikwa
Next articleBurundi: Ubuyobozi buravuguruzanya ku mugore ushinjwa gutwara abagabo b’abandi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here