Kuri uyu wambere urukiko mu Bwonegereza rwemeje ko umugambi wa leta y’Ubwongereza wo kohereza abimukira bashaka kuba mu Bwongerea mu Rwanda wemewe n’amategeko.
Ni umwanzuro wari utegerejwe na benshi cyane mu miryango itari iya leta yarwanyaga uyu mugambi n’abimukira bari mubwonegereza mu buryo budakurikije amategeko.
Icyemezo cy’urukiko ni inkuru nziza kuri leta z’ibihugu byombi ukurikije imbaraga zashyize muri uyu mugambi.
Umucamanza Lewis wasomye uyu mwanzuro avuga ko politiki y’igihugu yo kohereza aba bimukira mu Rwanda yuzuzanya n’amasezerano mpuzamahanga areba impunzi. Gusa avuga ko ubwongereza bugomba kujya bubanza kwiga kuri buri mwimukira ukwe mbere yo koherezwa mu Rwanda.
Mu mezi atandatu ashize nibwo u Rwanda rwari rwiteguye kwakira abimukira bambere ariko ubwo bari mu ndege urukiko rwahagaritse uru rugendo ku munota wanyuma. Abimukira umunani bari bagiye koherezwa mu Rwanda ku ikubitiro dosiye zabo zirabanza kwigwaho umwe ku wundi mbere yo koherezwa.
Muri Mata nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano afite agaciro k’arenga miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwakira aba bimukira. Aho bagombaga kuba hari hamaze gutunganywa no gutangazwa.
U Rwanda n’Ubwongereza byakomeje kugaragaza ubushaka n’umuhate wo kwakira no kohereza aba bimukira n’ubwo byari bikigwaho mu rukiko.
Umugambi wo kohereza abimukira bari mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko waje kungoma ya Minisitiri w’intebe Boris Johnson, aza kwegura umugambi ushyigikirwa n’uwamusimbuye Liz Trus nawe avuga ko uyu mugambi azakora ibishoboka byose ugashyirwa mu bikorwa ariko ntiyatinze kuri uyu mwanya kuko nawe yahise yegura asimburwa na  Rishi Sunak nawe ushyigikiye ko aba bimukira bazanwa mu Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko nta gishya mu kwakira aba bimukira kuko rusanzwe rwarakiriye abimukira benshi barimo impunzi zirenga ibihumbi 80 ziturutse mu bihugu bitandukanye n’abandi bimukira baturutse muri Libye.