Home Ubutabera Urukiko rwemeye ubusabe bwa Munyenyezi ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi

Urukiko rwemeye ubusabe bwa Munyenyezi ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi

0

Beatrice Munyenyezi urimo kuburanira mu Rwanda ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi yasabye urukiko ko abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bazanwa mu rukiko bakamushinja abareba.

Munyenyezi ashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi muri jenoside yabakorewe mu mujyi wa Butare, ibyaha we yahakanye. Uruhande rwa Munyenyezi rwavuze ko buri ruhande ruburana rwasabwe kugaragaza abatangabuhamya 10 mu rubanza rwatangiye humvwa ab’ubushinjacyaha, ariko badahari. Munyenyezi kuri uyu wa kabiri yasabye urukiko ko yifuza ko abatangabuhamya bamushinja baza mu rukiko bakamushinja abareba nawe ngo akamenya uko yiregura. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo avuga bigamije gutinza urubanza kuko abatangabuhamya bahamagarwa mu rukiko “iyo bibaye ngombwa”.

Ubushinjacyaha bwibajije kandi impamvu Munyenyezi azanye iyi ngingo nyuma y’uko humviswe abatangabuhamya babiri. Kuri izi mpaka, urukiko ruteraniye i Huye mu majyepfo rwiherereye rugarutse rwanzura ko ku mpamvu z’imigendekere myiza y’urubanza abatangabuhamya uko ari 10 ba buri ruhande bagomba kuza mu rukiko bakabazwa bahari, kereka mu gihe hagira ubura.

Munyenyezi w’imyaka 51 ufite abana batatu, wabaga i Manchester muri leta ya New Hampshire, yatawe muri yombi mu 2010 aburanishwa ku byaha byo kubeshya.

Mu rukiko, byatangajwe ko mu kwezi kwa karindwi 1994 yahungiye muri Kenya, aho yabyariye abana b’impanga, nyuma akinjira muri Amerika nk’impunzi akabaho ahabwa ubufasha bw’abababaye.

Munyenyezi yize kaminuza nyuma akora mu biro bya leta, ariko nyuma aza gushinjwa ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze arii Butare aho ngo kuri za bariyeri yagaragazaga abagomba kwicwa.

Muri Amerika yahamwe n’icyaha cyo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhare yaba yaragize muri jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

Umugabo wa Munyenyezi – Arsène Shalom Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bahamwe n’ibyaha bya jenoside bakatirwa gufungwa n’urukiko rwa Arusha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAkarenze umunwa karushya ihamagara: Muhoozi yambuwe inshingano mu gisirikare
Next articleFacebook na Whatsapp  bigiye gucibwa amamiliyari
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here