Home Ubutabera Urundi rubanza rwavuzwemo Bamporiki rugiye kuburanishwa

Urundi rubanza rwavuzwemo Bamporiki rugiye kuburanishwa

0

Urubanza rwa Urayeneza Anitha,  wavuzwe mu rubanza rwa Bamporiki Edouard, ruratangira taliki ya 18 Mata, uyu mugore yagarutsweho cyane n’ubushinjacyaha bwavugaga ko ubwo yari afunzwe umugabo we witwa Gatera Norbert, yahaye miliyoni icumi (10) Edouard Bamporiki, wari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco ngo amufunguze.

Bamporiki Edouard,wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ubwo yaburanaga mu mpera z’umwaka ushize nawe yemeye ko izi miliyoni 10 yazakiriye zivuye kuri Gatera Norbert wari inshuti ye, ngo amukorere ubuvugizi umugore we (Urayeneza Anitha) wari ufunzwe afungurwe. Gusa Bamporiki yabwiye urukiko ko izi miliyoni 10 zitari nyinshi kuko zingana n’igihumbi cya Nyamasheke abaturage baho bagura icyayi cya mukaru.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko kuri uyu wambere, umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable, yashyize umucyo kuri iki kibazo avuga ko Bamporiki atigeze akoresha ubutabera mu gufunguza umugore wa Gatera Norbert.

Havugiyaremye ati: “ Bamporiki yanditse urupapuro yemerako hari abantu yatse miliyoni 10 abizeza kubakurikiranira ikibazo, bimeze nka bimwe by’abiyita abakomisiyoneri cyangwa abo dufata nk’abatekamutwe, ariko we icyamuhamye ni ugukoresha umwanya yari afite yizeza abantu kubakurikiranira ikibazo.”

Havugiyaremye akomeza avuga ko Bamporiki nta kintu yigeze akora mu byo yari yemereye abamuhaye amafaranga.

Ati: “ Twarabikurikiranye dusanga nta muntu Bamporiki yigeze ahamagara amubwira ngo afungure uwo muntu, kuko uwo muntu yafunguwe n’urukiko atabaye umwere ahubwo yafunguwe kugirango akomeze akurikiranwe adafunzwe. Haba mu bushinjacyaha cyangwa mubugenzacyaha nta muntu Bamporiki yahamagaye amusaba gufungura uwari ufunzwe.”

Havugiyaremye Aimable, avuga ko Bamporiki Edouard atigeze akoresha inzego z’ubutabera ngo Urayeneza Anitha, wari ufunzwe afungurwe

Umushinjacyaha mukuru,Havugiyaremye Aiamble, akomeza avuga ko n’ubwo Bamporiki ntawe yahamagaye bitakuyeho ko yitwaje ububasha yari afite ngo yake amafaranga abari bafite ibibazo abizeza kubibakemurira.

Bamporiki afungiwe mu igororero rya Nyarugenge (Gereza ya Mageragera) akaba ari kurangiza igihano cy’imyaka itanu (5) yakatiwe n’ihazabu ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyungu ze mu bubasha yahabwaga n’amategeko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbatanga amakuru kuri ruswa bijejwe umutekano
Next articleBatandatu bahoze mu buyobozi bwa FDLR basabiwe gufungwa imyaka 25

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here