Home Politike Urutonde rw’ibyamamare byakatiwe gufungwa igihe kirekire mu Rwanda

Urutonde rw’ibyamamare byakatiwe gufungwa igihe kirekire mu Rwanda

0

Dore ururtonde rw’Abanyarwanda 9 bakatiwe gufungwa imyaka iri hejuru y’icyenda, aba barimo abafunzwe n’abashakishwa n’ubutabera kuko bakatiwe batari mu Gihugu. Muri aba bantu ntitwashyizemo abazira ibyaha bya bya Jenoside n’abakatiwe gufungwa burundu

Ntamuhanga Cassien imyaka 50

Ntamuhanga Cassien, umunyamakuru kuri radiyo ya gikirisitu yafunzwe, usibye kuba umunyamakuru izina rye ryavuzwe cyane mu rubanza rwa Kizito Mihigo yongera kuvugwa yatorotse gereza. ntibyarangiriye aho kuko izina rye ryagaruts emu matwi ya benshi kandi mu rubanza rwa Phocas ndayizera aho we nabo bari kumwe bashinjwaga ibyaha by’iterabwoba.

Muri uyu mwaka Ntamuhanga Cassien yahamijwe ibyaha birimo umugambi mu guturitsa ibintu bitemewe n’amategeko ahahurira abantu benshi, n’ubufatanyacyaha mu iterabwoba. Umucamanza yamuhanishije gufungwa imyaka 25 n’ubwo urubanza rwabaye adahari.

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yatorotse gereza mu 2017  ubwo yari mu gihano cyo gufungwa imyaka 25 nayo yari yarakatiwe mbere yahoo ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

  Ntamuhanga niyo mfungwa mu Rwanda ikatiwe imyaka myinshi n’ubwo yatorotse gereza, mu gie yafatwa n’ubutabera bw’u Rwanda yafungwa imyaka 50 kuko yahamijwe ibyaha n’ibyaha by’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 25 mu manza ebyiri zitandukanye.

  • Phocas Ndayizera imyaka 10

Umunyamakuru Phocas Ndayizera, muri Gicurasi uyu mwaka yakatiwe imyaka 10 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira umugambi mu guturitsa ibintu bitemewe n’amategeko ahahurira abantu benshi, n’ubufatanyacyaha mu iterabwoba.

  • Idamange Iryamugwiza Yvonne imyaka 15

Umugore rukumbi uri kuri uru rutonde yumvikanye mu matwi ya bamwe mu gihe kitarenze ukwezi akoresheje umuyoboro we wa youtube. ibyo yacishaga kuri uwo muyoboro niyo ntandaro yo yo gufatwa no gukatirwa imyaka 15 y’igifungo.

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’iterabwoba rwahanishije madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ingana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandatu birimo ibyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Ibyaha bikomoka ku magambo yatangarije ku muyoboro wa YouTube.

  • Paul Rusesagina imayaka 25

Paul Rusesabagina, niwe uheruka gukatirwa, izina rye ryavuzwe cyane mu ntangirizo z’umwaka w’2000 muri filimi yakiniwe i hollywood yitwa Hotel Rwanda. Nyuma y’icyo gihe izina rye ntiryongeye kuvugwa cyane mu Rwanda kuko ryongeye kuvugwa mu mwaka w’2018 ubwo i Nyabimata hagabwaga ibitero akavuga ko umutwe wa FLN wo mu ihuriro ry’amashyaka MRCD Ubumwe yari ayoboye ariwo wagabye ibyo bitero.

Yaje kugera mu Rwanda nawe ashyikiriza inkiko n’ubwo we yanze kuburana urubanza rukaba adahari ariko birangira ntacyo bimufashije kuko yakatiwe.

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwakatiye  Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25, Uru rukiko rwahamije Rusesabagina  bimwe mu byaha yaregwaga by’iterabwoba, rumugira umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

  • Nsabimana Calixte Sankara 20

Nta kindi kintu azwiho mu Rwanda, usibye kwamamara kuri BBC, n’ijwi rya Amerika yigamba ibitero byo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata. nyuma yo kwigamba ibi bitaro yafatiwe mu mahanga aza kuburanira mu Rwanda.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwanzuye ko Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ akatirwa imyaka 20 y’igifungo kubera impamvu nyoroshyacyaha.

  • Kayumba Nyamwasa 20

Uyu yahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ariko nyuma azagukekwaho ibyaha birangira abihamijwe n’inkiko akatirwa gufungwa.

Ku wa 14 Mutarama 2011, Kayumba yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare adahari, igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 amaze guhamywa ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko hamwe n’ibindi.

  • Tom Byabagamba imyaka 16

Byabagamba azwi cyane nk’umusirikare ukomeye kuko yakuriye abasirikare barinda umukuru w’Igihugu igihe kirekire, kuri ubu yammbuwe impeta za gisirikare anakatirwa gufungwa inshuro zitandukanye

Yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ku bindi byaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho. Iyi myaka 15 yiyongereyeho undi umwe nyuma yo guhamwa icyaha cyo kwiba telefoni na sharijri yayo.

  • Munyakazi Isaac imyaka 10

Nta gihe kinini gishize avuye muri guverinoma aho yari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi, yanditse yegura ahshize igihe gito bimenyekana ko ateguye ku bushake bwe ahubwo yegujwe nyuma yo gukekwaho ruswa.

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge i Kigali rwahanishije Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya milioni 10Frw.

Yahamije ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Iki cyaha cya kabiri, urukiko rwavuze ko rwasanze akwiye kukiryozwa nubwo ngo Ubushinjacyaha butari bwagishyize mu byo aregwa.

Dr. Munyakazi Issac aracyari kujurira iki cyemezo ntiharafatwa umwanzuro w’ubujurire n’ubwo aburana adafunzwe.

  • Gen  Franck Rusagara imyaka 15

Generala Frank Rusagara wahoze mu ngabo z’u Rwanda  mu mwaka w’i 2016 yahamijwe icyaha cyo kubiba ibihuha bigamije gutera intugunda mu gihugu, gusebya ubutegetsi kandi ari umwe mu bayobozi ndetse no gutunga intwaro bitemewe n’amategeko. Icyo gihe yakatiwe gufungwa imyaka 20. Nyuma yahoo yarajuririye urukiko rwa gisirikare rumugabanyiriza ibihano rumukatira imyaka 15.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleYahimbye urupfu rwe kubera uburiganya yari amaze gukora
Next articleUmuhanzi Kanye west yamaze guhindura amazina ye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here