Home Uncategorized Isesengura Urwego rw’imfungwa n’abagororwa rurahakana amakuru, inzandiko zarwo zikabihamya

Urwego rw’imfungwa n’abagororwa rurahakana amakuru, inzandiko zarwo zikabihamya

0

Mu rwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda haragaragaramo kuvuguruzanya, aho Gereza ya Gicumbi yasabye inzego z’amadini gufasha abagororwa batagira ubitaho n’ab’abanyantege nke, Diyoseze Gaturika ya Byumba ibiheraho isaba abakristo gutanga ubufasha, ariko nyuma urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwaje guhakana ko ubwo bufasha bukenewe.

Nyuma yo kubona ibaruwa yasinyweho na Servilien Nzakamwita umushumba wa Diyosezi ya Byumba itabariza abagororwa batagisurwa kubera kwirinda Covid-19, igasaba abakristo gutanga inkunga y’ibiribwa, ibikoresho n’imyambaro ngo bishyirwe abagororwa n’imfungwa bafite ibibazo by’imirire mibi, abageze mu zabukuru n’abafite indwara zikomeye bo muri gereza ya Gicumbi (Miyove), komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa yanditse ibaruwa ibivuguruza, aho avuga ko imfungwa n’abagororwa babayeho neza.


Ibaruwa y’ umushumba wa Diyosezi ya Byumba itabariza abagororwa

Ibaruwa ya komiseri mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ivuga ko imfungwa zidakeneye gutabarizwa, kuko zimeze neza.

Nubwo ariko bimeze bityo, hari ibaruwa integonews dufitiye kopi igaragaza ko ubuyobozi bwa Gereza ya Gicumbi bwandikiye umuyobozi wa ADEPR Byumba, ku itariki ya 19 Kamena 2020, busaba inkunga y’abagororwa n’imfungwa b’abanyantege nke badasurwa; basabirwa ibiribwa nka Sosoma, indagara n’isukari. Ni ibaruwa yasinyweho na CSP Innocent IYABURUNGA Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi.


Iyi ni ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Gicumbi, busaba inkunga y’abagororwa n’imfungwa by’abanyantege nke.

Usibye muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, no mu bihe bisanzwe, inzego z’amadini n’amatorero ndetse n’indi miryango ifasha, ijya igira ibikorwa by’urukundo byo gusura imfungwa n’abagororwa mu ma gereza atandukanye, by’umwihariko bagasura abatagira inshuti n’imiryango babitaho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrujijo hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sport n’abakinnyi bayo
Next articleAfrica: Covid-19 izasiga miliyoni 47 z’abagore n’abakobwa mu bukene

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here