Home Uncategorized USA: Bafunzwe Imyaka 36 barengana

USA: Bafunzwe Imyaka 36 barengana

0

Amakuru yatangajwe na Radiyo y’Abongereza BBC n’ikinyamakuru The Enquirer cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko abagabo batatu bahamijwe icyaha cyo kwica babeshyerwa muri leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barekuwe nyuma yo gufungwa imyaka 36.

Barenganye imyaka irenga 35, uwa 36 babona ubutabera (foto net)

Alfred Chestnut, Andrew Stewart na Ransom Watkins bari barakatiwe gufungwa burundu mu mwaka wa 1984 nyuma yo guhamwa no kwica umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko, umwaka umwe mbere yaho.

Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo barekuwe i Baltimore nyuma yuko umucamanza akuyeho icyo cyaha bari bahamijwe amaze kugenzura dosiye yabo.

Dosiye ijyanye n’urubanza rwabo yongeye gufungurwa uyu mwaka wa 2019 nyuma y;aho Bwana Chestnut yoherereje ibaruwa urwego rwitwa urwo guhamya ibyaha bikozwe mu buryo bw’ubunyangamugayo.

Bwana Chestnut, Bwana Stewart na Bwana Watkins batawe muri yombi ubwo bari bakiri ingimbi mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 1983.

Hari nyuma y’urupfu rwa DeWitt Duckett, warashwe ku ijosi ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri ry’icyiciro rusange cy’ayisumbuye ry’i Baltimore akanibwa ikoti ry’ijaketi (‘jacket’) ryanditseho Kaminuza ya Georgetown.

Urupfu rwa DeWitt rwagarutsweho cyane mu bitangazamakuru icyo gihe. Rwabaye iraswa rya mbere ryavuyemo urupfu ry’umunyeshuri wiga mu ishuri rya leta aho i Baltimore.

Ubwo yari amaze gufungura abo bagabo, Marilyn Mosby, umushinjacyaha mukuru wa leta ya Baltimore yagize ati “Aba bagabo batatu bahamijwe icyaha, bakiri abana, kubera imyitwarire mibi ya polisi n’ubushinjacyaha”.

Mu itangazo ibiro bye byasohoye, bivuga ko “Abapolisi bagambaniye abo bagabo batatu, bose b’abirabura b’abahungu b’imyaka 16 y’amavuko, bakoresheje gutoza no guhatira abatangabuhamya ibyo bavuga mu rubanza rwabo”.

Dore uko bakiranwe urugwiro bakiva muri Gereza (foto Skynews)

Abashinjacyaha bavuze ko mu iperereza ryo mu ntangiriro polisi yirengagije ndetse igahishyira amakuru y’abatangabuhamya benshi batangaga umwirondoro w’undi muntu bavuga ko ari we wishe uwo munyeshuri.

Abo bashinjacyaha bongeyeho ko mu gihe cy’urubanza, abatangabuhamya bananiwe kumenya izo ngimbi eshatu mu mafoto. Umushinjacyaha Mosby yavuze ko abatangabuhamya bose bo muri urwo rubanza ubu bamaze kwisubiraho bagakuraho gihamya bari batanze.

Madamu Mosby yagize ati: “Sintekereza ko uyu munsi ari uw’intsinzi, ni agahomamunwa. Kandi dukeneye kwemera uruhare rwacu muri ibi”.

Undi wakekwagwaho icyo cyaha we yapfuye mu mwaka wa 2002.
Inyandiko zo mu rukiko zari zarafunzwe n’umucamanza dosiye yarapfundikiwe burundu, ariko Bwana Chestnut yashoboye kuzibona umwaka ushize yisunze itegeko rigenga gusaba amakuru kwa rubanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bwana Watkins yavuze ko “ibi bitagakwiye kuba byarigeze bibaho na rimwe”. Ati: “Urugamba ntirurangiriye aha. Mwese muzongera mwumve ibyacu”.

Madamu Mosby yanatangaje itangizwa rya gahunda nshya – yitwa ‘kuzuka nyuma yo gusonerwa’ – igamije guha ubufasha abantu basonewe kugira ngo bongere basubire mu buzima busanzwe.

Iyo gahunda irimo no kubaha ubufasha bwo kwiga ndetse n’ubujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imyitozo ngororangingo.

Madamu Mosby yavuze ko leta ya Maryland nta mategeko ifite afasha mu bijyanye n’indishyi z’akababaro ku baba barahamijwe icyaha mu buryo bw’amakosa, avuga ko azakora ku buryo ibyo bihinduka.

Kuri ubu, urwego rw’ibikorwa rusange ni rwo rufite ububasha bwo kugena indishyi.

Mu kwezi gushize kwa cumi, urwo rwego rwatanze indishyi z’akababaro zigera hafi kuri miliyoni 9 z’amadolari ku bagabo batanu bari bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bafunze mu buryo bw’amakosa.

Umwe muri bo, Walter Lomax – wafunzwe imyaka 38 yarahamijwe ubwicanyi – yahawe miliyoni eshatu z’amadolari, ayo akaba ari yo menshi cyane amaze gutangwa muri iyo leta ku muntu wahamijwe icyaha by’amakosa.

Komezusenge Jimmy

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKu nshuro ya 5 Kibogora Polytechnic yatanze impamyabushobozi
Next articleNtidutanga Promotion ni uguha agaciro abakiriya bacu-Jeanine Kayihura

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here