Home Ubuzima USA: Hatahuwe aho ibaruwa irimo uburozi bwa ‘ricin’ yari igiye guhabwa Trump...

USA: Hatahuwe aho ibaruwa irimo uburozi bwa ‘ricin’ yari igiye guhabwa Trump yaturutse

0
Perezida Donald Trump

Abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za America babibwiye ibitangazamakuru ko ubutumwa burimo uburozi bwa ‘ricin’ bwohererejwe Perezida Donald Trump bwafashwe mbere yuko bugera mu biro bye bya White House.

Iyo baruwa yatahuwe mu ntangiriro y’iki cyumweru dusoje ubwo yari igeze ahagenzurirwa amabaruwa ajyanwe muri White House. Abayobozi bavuga ko ubwo burozi bwasanzwe imbere mu ibahasha bwatahuwe ko ari ‘ricin’, uburozi ubusanzwe buba mu ntete z’ikimera cya ‘castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono.

Gusa nubwo bivugwa uku, ubuyobozi bwa Trump ntacyo bwari bwatangaza kuri aya makuru.

Urwego rw’ubutasi imbere muri Amerika (FBI) n’umutwe ushinzwe kurinda abategetsi bakuru muri iki gihugu barimo gukora iperereza ngo bamenye aho ubwo butumwa bwaturutse ndetse no kumenya niba hari ubundi bwaba bwoherejwe hifashishijwe iposita y’Amerika.

Babinyujije kuri televiziyo CNN ejo ku wa gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, FBI yagize iti: “Kuri ubu nta kibazo kizwi biteye ku mutekano w’abaturage”. Hari Umuyobozi wabwiye ikinyamakuru The New York Times ko abakora iperereza bemeza ko ubwo butumwa bwaturutse mu gihugu cya Canada.

Nyuma yo kumva ayo makuru, polisi ya Canada yavuze ko irimo gukorana na FBI mu iperereza ku “ibaruwa ikemangwa yoherejwe muri White House”.

Ikimera kivamo uburozi bwa ‘ricin’

Menya ubukana bw’ubu burozi

Uburozi bwa ‘ricin’ burica kuburyo iyo ubumize, ugahumeka umwuka wabwo cyangwa ukabuterwa mu mubiri, butera isesemi, kuruka, kuva amaraso imbere mu mubiri ndetse bikarangira ingingo z’umubiri ziretse gukora.

Kugeza ubu, nta muti uriho uzwi uvura uwahawe ubwo burozi. Iyo umuntu ahawe ubu burozi bwa ‘ricin’, ashobora gupfa hagati y’amasaha 36 na 72, bitewe n’ingano y’ubwo yahawe, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC).

Nkuko bitangazwa na CDC cyavuze ko ubwo burozi bwagiye bukoreshwa mu bitero by’iterabwoba, bushobora gukorwamo intwaro ikoze mu ifu, mu mwuka cyangwa mu ntete.

Ntabwo ari ubwa mbere ubu burozi bwohererezwa abakomeye

Mu bihe byashize, ibiro bya White House n’izindi nyubako zimwe za leta zagiye zigambirirwa mu bitero byifashishije uburozi bwa ‘ricin’.

Nko mu mwaka wa 2014, umugabo wo muri leta ya Mississippi yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 25 ahamwe n’icyaha cyo kohereza amabaruwa asize ifu y’uburozi bwa ‘ricin’ ayoherereza Barack Obama wari Perezida w’Amerika ndetse n’abandi bayobozi bo ku gihe cye.

Mu 2018, uwahoze mu ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi yarezwe kohereza amabaruwa arimo ubwo burozi, ayoherereza ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika bya Pentagon ndetse n’ibiro bya perezida bya White House.

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUko Rusesabagina yahambiriwe amaboko n’amaguru
Next articleGicumbi: Abagore bashinja abagabo kwimurira utubari mu ngo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here