Home Politike Utavuga rumwe n’uburusiya Alexey Navalny uherutse kurogwa yavuye muri Coma

Utavuga rumwe n’uburusiya Alexey Navalny uherutse kurogwa yavuye muri Coma

0
Alexey Navalny, Russian opposition leader, center, and his wife Yulia, right, walk with demonstrators during a rally in Moscow, Russia, on Saturday, Feb. 29, 2019. The rally marked five years since the assassination of politician Boris Nemtsov. Photographer: Andrey Rudakov/Bloomberg via Getty Images
Alexey Navalny(hagati) utavuga n’ubutegetsi mu Burusiya (Photo Net)

Ibitaro bivuga ko umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya, Alexey Navalny, yavuye muri koma

CNN yanditse ko Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya, Alexey Navalny, yavuye muri koma yatewe n’uburozi yarozwe, nkuko ibitaro by’Ubudage aho ari kwivuriza yabitangaje kuri uyu wa mbere.

Ibitaro bya Charité by’i Berlin byavuze ko Navalny yakuwe mu imashini imufasha guhumeka  kandi ko arimo kubasha kuvuga byongeraho ko hakiri kare kumenya ingaruka ashobora guterwa n’uburozi bukabije yarozwe.

Ku ya 20 Kanama, uwanenze Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yararwaye azize guhabwa uburozi ubwo yari mu ndege yerekeza i Moscou avuye mu mujyi wa Tomsk wo muri Siberiya.

Mu cyumweru gishize, guverinoma y’Ubudage yavuze ko ibizamini byakorewe kuri Navalny byagaragaje ibimenyetso simusiga byerekana yarogeshejwe imiti ikomoka mu mutwe wa Novichok wo mu gihe cy’Abasoviyeti.

Uko kurogwa kwa Navalny kwamaganwe n’amahanga yose, batunga agatoki perezida Putin kuba inyuma y’uku kurogwa.

Umuyobozi ukuriye ibiro bya Navalny, Leonid Volkov,yanditse ku rukuta rwe rwa tweeter ati: “Muri 2020, guha uburozi Navalny bwa Novichok birasa cyane no gusiga ikimenyetso aho icyaha cyakorewe.” Aha yashakaga kuvuga ko Novichok ifitanye isano na leta n’uburusiya.

Novichok yakoreshejwe kandi mu gitero cyo muri Werurwe 2018 uburusiya bwagabye ku wahoze ari maneko w’Uburusiya Serge Skripal mu mujyi wa Salisbury katedrali y’Ubwongereza.

Nyuma ku wa mbere, umunyamabanga w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Dominic Raab yavuze ko yahamagaye ambasaderi w’Uburusiya Andrey Kelin. Ku rubuga rwa Twitter, Raab yagize ati: “Uyu munsi Ubwongereza bwahamagaye Ambasaderi w’Uburusiya mu Bwongereza kugira ngo yandike impungenge zikomeye z’uburozi bwa Alexey Navalny.”

Uburozi bwahawe Navalny ni ikibazo kuko  hakekwa leta y’Uburusiya ibintu bishobora guhindura cyane umubano uri hagati ya Berlin(Ubudage) na Moscou(Uburusiya).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Paul Kagame yavuze kuri Rusesabagina, Kabuga Felicien, asubiza n’abamubitse
Next articleBwa mbere Lionel Messi yagaragye mu ikipe ya Barcelona atishimye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here