Home Ubutabera Uwaburanye agatsindwa akajurira agahita apfa bigenda bite

Uwaburanye agatsindwa akajurira agahita apfa bigenda bite

0

Mu gihe umuntu yatsinzwe urubanza ariko ntiyemere ibyaruvuyemo agahitamo kujya kurujuririra mu gihe urubanza rw’ubujurire rutaratangira kuburanishwa uwajuriye agahita apfa urukiko rwari kuburanisha uru rubanza rugomba kuvuga gusa ko habayeho ubuzime bw’ikurikiranacyaha.

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mirongo yatanzwe n’uruki rw’ubujurire umwaka ushize bivuye ku rubanza rwa nyakwigendera BAYAVUGE Omar, wari ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.

Uko urubanza rwe rwari ruteye. Bayavuge Omar nyuma yo kujurira bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge yari yahamijwe n’Urukiko Rukuru rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabi ya miliyoni 20, yaje ngupfa. Urukiko rushingiye ku nyandiko z’abahanga ruhita rutangaza ubuzime bw’ikurikirana cyaha.

Umurongo watanzwe n’urukiko rw’ubujurire ugira ut: “Mu gihe uregwa apfuye nyuma y’uko urubanza rujuririwe, urukiko rwajuririwe rugomba kuvuga gusa ko habayeho ubuzime bw’ikurikiranacyaha”

Uyu murongo watanzwe n’urukiko rw’ubujurire uhura n’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Ingingo ya gatanu (5) y’iri tegeko igaragaza urupfu nk’impamvu z’izima ry’ikirego cy’ikurikiranacyaha

Ingingo ya gatanu igira iti : “Ikirego cy’ikurikiranacyaha kizima kubera impamvu zikurikira: 1° iyo uwakoze icyaha apfuye; 2° mu gihe habaye ubusaze bw’icyaha; 3° iyo hatanzwe imbabazi z’itegeko; 4° iyo itegeko rivuyeho; 5° mu gihe urubanza kuri icyo kirego ruciwe burundu. Ikirego cy’ikurikiranacyaha gishobora kandi kuzima kubera impamvu zikurikira: 1° iyo ukurikiranyweho icyaha yemera gutanga ihazabu nta rubanza; 2° mu gihe uwari wareze yemeye kureka ikirego igihe biteganywa n’amategeko.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaminsitiri babiri bagiye kwitaba inteko kubera inyama zitameze neza mu mabagiro
Next articleUrubanza rwa Kabuga rwimuwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here