Home Amakuru Uwabwiye Abunzi ko Jenoside yongeye kuba yabatemagura yatawe muri yombi

Uwabwiye Abunzi ko Jenoside yongeye kuba yabatemagura yatawe muri yombi

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 46 wo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe ukurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ku wa 6 Kamena 2021, ni bwo RIB yafunze uwo mugabo kubera amagambo yavugiye imbere y’Inteko y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge, ubwo yaburanga imitungo n’umugore babana ariko batarashakanye byemewe n’amategeko, ku itariki ya 4 Kamena.

Abunzi nk’urwego rwari rufite mu nshingano gukemura icyo kibazo rwemeje ko agomba kugabana imitungo n’umugore bashakanye.

Uyu mugabo akimara kumva icyo Abunzi bamusabye yahise ababwira ati “Jenoside iramutse igarutse nabatemagura mwese nkabamara.”

Nyuma yo kuvuga ibyo, ku wa 6 Kamena yafashwe na RIB, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Nyamugari ndetse hari gukorwa iperereza kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ryo mu 2018.

Iyo ukurikiranyweho iki cyaha abihamijwe n’inkiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cy’ingengabitekerezo ya Jenoside inibutsa ko gihanwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gusohora icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo mu myaka itatu ishize, aho hagaragazwa ko kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ari yo yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri bo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.

Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262 ikurikirwa n’Uburasirazuba ahagaragaye amadosiye 22.

Inkuru ya igihe.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDiamond Platinumz ashobora gukurwa mu bihembo bya BET kubera Magufuli
Next articleUN yasabye CAR kurinda ingabo zirimo n’Abanyarwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here