Home Amakuru Uwahoze ari umuyobozi mu Karere ka Rubavu aratabaza kuko atagira aho aba.

Uwahoze ari umuyobozi mu Karere ka Rubavu aratabaza kuko atagira aho aba.

0

Bwana NSENGIYUMVA Buntu Ezechiel, kuva muri Gashyantare 2011 kugeza mu mwaka w’i 2015 yari umuyobozi uvuga rikijyana mu Karere ka Rubavu gusa kuri ubu aravuga ko mu gihe leta itagize icyo imufasha azakomeza kubaho ntaho agira ataha kandi yari ahafite.

NSENGIYUMVA Buntu Ezechiel, wabaye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ni umwe bagizweho ingaruka n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuko yamusenyeye inzu rukumbi yari atunze.

«Narimaze imyaka ibiri ntunze inzu yanjye. Iyo nzu niyo narinshingiyeho ubuzima bwanjye kuko iyo mba mfite indi ubu simba nagiye gusembera. Ndahangayitse ndababaye biranandangiranye niko nabyita.»

Nsengiyumva Buntu Ezechiel akomeza avuga ko mu gihe atagiye ku rutonde rw’abagomba gufashwa na leta byaba bimurangiranye.

«Leta ikwiye gufasha abaturage bose bagize ibibazo  ititaye   ku byiciro by’ubudehe barimo kuko bashobora kuba baragushyize mu cyiciro cya 4 kubera iyo nzu wari utunze ariko ubu bagarutse kongera kubarura bakaba bagushyira mu cyiciro cya zero.»

Imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kiri muburasirazuba bwa Congo yangije imitungo myinshi irimo inzu zirenga 2000 z’abaturage bo mu Karere ka Rubavu.  Zimwe muri izo nzu zikaba zigomba gusenywa burundu kuko ku zisana bitashoboka.

Bamwe mu baturage basenyewe n’iyi mitingito Ubuyobozi bw’Akarere bwabafashije gukodesha ,abandi batuzwa mu mahema abandi nabo bacumbikirwa n’abaturanyi.

NSENGIYUMVA Buntu Ezechiel, wabaye umuyobozi w’Akarer wungije kuri ubu arasaba leta ubufasha

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKaridinali Kambanda Antoine yavuze kuri Maping Report
Next articleUganda yugarijwe na Covid-19 yongeye gufunga amashuri inahagarika ingendo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here