Home Ubutabera Kigali: Uwari minisitiri yemereye urukiko amanyanga yakoze

Kigali: Uwari minisitiri yemereye urukiko amanyanga yakoze

0

Dr. Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi akaza guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite yemereye urukiko rurkuru mu bujurire ko yafashije ikigo cy’ishuri kugaragra mu bigo 10 byatsindishije neza ibizamini bya leta kandi kitaratsindishije nezaatakambira Urukiko Rukuru arubwira ko yanasabye imbabazi n’abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku byaha yakoze.

Ku wa 16 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw, gusa ahita ajuririra iki cyemezo.

Ibyaha Munyakazi aregwa bishingiye ku manyanga bivugwa ko yakozwe yo gufasha ikigo Good Harvest School n’abanyeshuri bacyo kuza mu myanya ya mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza.

Muri uru rubanza Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdu, akaba na nyiri iki kigo cya Good Harvest School na we wakatiwe igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw, nyuma yo guhamwa icyaha cyo gutanga ruswa.

Kuri uyu wa 14 Gicurasi nibwo Inteko iburanisha mu Rukiko rukuru rwa Nyarugenge yumvise ubujurire bwa Dr Munyakazi.

Ubwo umucamanza yahaga umwanya Dr Munyakazi ngo agaragaze impamvu zatumye ajurira, yahise abwira urukiko ko yajuririye urukiko rukuru kuko ibihano yahawe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge atabyemera.

Yabwiye urukiko ko ibyo agiye kuvuga yabihereye kera abisobanura kuva muri RIB kugeza no mu zindi nzego.

Ati “Nagize intege nke nk’umuntu ndabisabira imbabazi nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika namwe banyakubahwa ndangira ngo imbere yanyu mbasabe imbabazi n’izi manza ndimo ubwazo nazo ni igihano kuko ibintu nagiyemo byo guhamagara Dr Sebaganwa Alphonse ngo arebe niba ishuri ryaza mu myanya myiza ntabwo byari ku rwego rwanjye ukurikije umwanya nari ndiho wo ku rwego rwa Minisitiri.”

Umucamanza yahise asaba Dr Isaac Munyakazi gusobanura ibyo asabira imbabazi maze avuga ko yasabye umukozi wa REB witwa Dr Sebaganwa Alphonse ngo ko niba bishoboka yafasha ishuri rimwe ryo mu Mujyi wa Kigali ko ryaza mu myanya ya hafi.

Dr Munyakazi yabwiye urukiko ko byabaye ngombwa ko abonana na Dr Sebaganwa Alphonse kugira ngo amubaze niba ibyo yamusabye yarabikoze. Dr Munyakazi yavuze ko yahuriye na Dr Sebaganwa ku Kimironko agahita amubwira ko ibyo yamusabye yamaze kubikora.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko butumva impamvu y’ubu bujurire ndetse buvuga ko ishuri rya Gahima ritatsindishaga abanyeshuri neza mbere y’uko ajya gushaka ukuntu ishuri rye riherereye mu Mujyi wa Kigali ryafashwa kuzajya ritsinda.

Ubushinjacyaha bwahereye kuri ibi buvuga ko ari ikimenyetso cy’uko icyaha cyabaye.

Buti “turasaba urukiko kutakira ubujurire bw’abaregwa kuko nta mpamvu z’ubujurire bwabo.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSobanukirwa byimbitse imikino ya BAL igiye kubera muri Kigali Arena
Next articleUrukiko rwanze icyifuzo cya Perezida wa Repubulika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here