Home Uncategorized Uwari uhagarariye abanyamakuru mu nteko rusange ya Komite olympic yaratutswe ngo “ziba”

Uwari uhagarariye abanyamakuru mu nteko rusange ya Komite olympic yaratutswe ngo “ziba”

0

Mu nama y’inteko rusange ya komite Olimpike yabaye kuri uyu wagatandatu yiga ku ngingo zitandakunye yabayemo udushya twinshi turimo no guterana amagambo ariko icyatangaje abantu ni ukumva umwe mu bayobozi ba komite olimpike iriho atuka uwari uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda ngo “ ziba” (shout up) akamutukira mu ruhame hagati mu nama.

Uku guterana amagambo ahanini kwaturutse ku mpaka nyinshi zishingiye ku matora ataravugwagaho rumwe muri iyi komite olimpike  aho bamwe bifuzaga ako yahita aba mbere y’imikino Olympic Tokyo 2020 ikindi gice kikifuza ko yakwimurwa akazaba nyuma y’iyi mikino.

Aha niho umunyamakuru Butoyi Jean yagaragaje ibitekerezo bye ahanini byari bishinigiye ko nta mpamvu yo kwimura amatora kuko n’abandi batorwa nabo bakomereza aho abasimbuwe bari bagejeje. Ibi byatumye BIZIMANA Festus visi perezida muri komite Olympic ahita mubwira ngo “ziba” (shout up). Bitangaza abari aho ariko we yisobanura ko Jean butoyi atari kubaha gahunda y’inama akiha ijambo umusangiza w’amagambo atarimuhaye.

Bamwe mu batarabyishimye bahise babasaba kwiyunga ariko bigaragara ko Butoyi ntabushaje abifitemo ariko birangira abyemeye barabunga.

Byarangiye ikibazo cy’amatora nacyo bagitoreye benshi batora ko amatora yakwimurwa agashyirwa taliki 9 Ukwakira nyuma y’Imikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.

Muri iyi nama umunyamakuru Butoyi yari ayirimo nk’umunyamuryango kuko yari ahagarariye ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora imikino mu Rwanda naryo rikaba ari umunyamuryango wa komite olimpike kimwe n’andi mashyirahamwe y’imikino.

Ubusanzwe komite nyobozi ya Comite Olympic yagombaga kurangiza manda yayo y’imyaka ine umwaka ushize ariko kuko nta mikino olympic yabayeho kubera Covid-19, iyi komite yasabye ko yakongererwa igihe ikazavaho irangijje gutegura no kwitabira imikino olympic yimuriwe uyu mwaka ibintu byakuruye impaka mu banyamuryango kugeza ubwo babitoreye.

Bizimana Festus yemeye kwiyunga na Butoyi nyuma yo kumutuka
Butoyi Jean umuyobozi wa Ajsport yababariye uwamututse
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKarongi: Small traders happy with Covid-19 support
Next articleUmujyi wa Kigali ubu nta sitade ihari yakwakira imikino mpuzamahanga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here