Home Ubutabera Uwo mwashakaga mwaramufashe mufungure konti zacu za banki -Abo kwa Kabuga

Uwo mwashakaga mwaramufashe mufungure konti zacu za banki -Abo kwa Kabuga

0

Bamwe bo mu muryango wa Kabuga Felisiyani barasaba urwego MICT rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda TPIR gufungura amakonti yabo ari muri banki mu Bubiligi.

TPIR yashakishije Kabuga guhera mu kwezi kwa cumi 1997. Kuva icyo gihe, urukiko rwasabye amabanki na za leta z’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye gufatira imali ye n’iy’abo mu muryango we, kugirango zitazamufasha gukomeza kwihishahisha.

Muri aba bo mu muryango, harimo Ngirabatware Francois, wahoze ari umukwe wa Kabuga. We na mushiki we Mukakayange Catherine, bombi nabo bafungiwe konti zabo ziri mu Bubiligi kuva mu 2003. Babanje gusaba inkiko z’Ububiligi kuzifungura, birabananira. Abacamanza babashubije ko Ububiligi bufite inshingano yo gufatanya n’Urukiko rwa ONU igihe cyose Kabuga azaba ataratabwa muri yombi. Ni rwo noneho rero basabye kubafungurira konti zabo.

Ngirabatware Francois na mushiki we Mukakayange Catherine bavuga ko nta mpamvu yo gukomeza kuzifunga kubera ko Kabuga yafashwe, ko izi konti atari ize, ko nta mafaranga yigeze azinyuzaho, kandi ko we ku giti cye nta n’inyungu azifitemo cyangwa yigeze azigiramo.

Kabuga Felisiyani yatawe muri yombi ku itariki ya 16 y’ukwa gatanu 2020 mu Bufaransa. Mu gihe agitegereje ko urubanza rwe rutangira, afungiye by’agateganyo muri gereza ya MICT i La Haye mu Buholandi.

Naho Ngirabatware Francois, mu rwandiko yashyikirije urukiko, avuga ko yatandukanye mu mategeko n’umukobwa wa Kabuga bari barashakanye. Bari barashyingiranywe mu 1995, nk’uko abisobanura.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRaporo Duclert: Uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi rukomeje guhakanwa
Next articleMunyenyezi wabeshye Amerika agiye kuzanwa kuburanira mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here