Home Ubutabera Uwunganira Paul Rusesabagina yasabye Urukiko rukuru kumurekura uwo yunganira nk’indishyi

Uwunganira Paul Rusesabagina yasabye Urukiko rukuru kumurekura uwo yunganira nk’indishyi

0
Paul Rusesabagina n'abunganizi be

Umunyamategeko Gatera Gashabana wunganira Paul Rusesabagina, yandikiye Urukiko rukuru arusaba kurekura uwo yunganira nk’indishyi y’uko uburenganzira bwe bubangamiwe, nk’uko abivuga.

Paul Rusesabagina n’abunganizi be

Mu ibaruwa Me Gatera Gashabana yandikiye urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rwa ruriya rukiko yatangajwe n’umuryango wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation, asaba ko itariki 26/01/2021 iteganyijweho gutangira urubanza ivanwaho.

Gashabana kandi avuga ko mu gifungo umukiriya we arimo, yambuwe uburenganzira burimo kwivuza, kunganirwa n’abo ahisemo, gufatirwa kw’inyandiko ze, kubuzwa uburenganzira bwo gufata ikaramu n’urupapuro n’ibindi.

Yongeyeho ko umukiriya we adafite ibyangombwa n’amakuru arambuye ku byo aregwa ngo abashe kwitegurira urubanza mu mizi.

Twababwira ko mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, umuvugizi w’urwego rw’amagereza yabwiye BBC ko Rusesabagina ahabwa ubuvuzi byihariye kubera umuvuduko w’amaraso agira, kandi ahabwa uburenganzira bwose buhabwa izindi mfungwa.

Mu rubanza mu mizi, biteganyijwe ko Rusesabagina ashobora kuzareganwa na Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN, n’uwamusimbuye kuri uwo mwanya Herman Nsengimana. Aba bombi bafatiwe mu birwa bya Comores na DR Congo mu bihe bitandukanye mbere y’ifatwa rya Rusesabagina, nabo boherezwa mu Rwanda aho bafungiye ubu.

Mu nyandiko ya Me Gashabana, avuga ko umukobwa w’umukiriya we Carine Kanimba hari umuntu umwandikira wiyita ‘Hamiss Mjinya’ uvuga ko arinda se, ariko ko adafungiye muri gereza ya Nyarugenge.

Uwera Pelly Gakwaya, umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, mu nyandiko, yasubije itangazamakuru ko ntahandi Rusesabagina afungiye, ati: “Rusesabagina afungiye muri Gereza ya Nyarugenge – Mageragere”. Muri iyi nyandiko ivuga ko Kanimba atajya asubiza ubutumwa bw’uwo muntu kandi yabweretse urwego rw’iperereza rw’imbere muri Amerika, FBI.

Gashabana asaba ko niba Rusesabagina atarekuwe gereza ya Nyarugenge iha urwo rukiko raporo ku buzima bwe bitarenze iminsi irindwi, agasubizwa ibye byafatiriwe, akanahabwa ibyangombwa bimufasha gutegura urubanza mu mizi.

Me Gashabana asaba urwo rukiko kandi gutegeka ukuriye gereza ya Nyarugenge gukora iperereza ku bivugwa n’uriya wiyita ‘umurinzi wa gereza’ ku buryo Rusesabagina afunze, agaha raporo urwo rukiko.

Nkusi Leon

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSergeant Nsabimana w’u Rwanda na Corporal Ndikumana w’u Burundi baherekejwe mu cyubahiro
Next articleAmavubi yihagazeho imbere y’ikipe ya Maroc biranganya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here