kuri uyu wa gatatu i Luanda muri Angola habereye inama ya bamwe mu bakuru b’ibibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba yatumijwe na Perezida wa Angola igomba kwiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida w’ Uburundi Evariset Ndayishimiye ari nawe uyoboye umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, Perezida wa Congo Tshisekedi, umuhuza mu kibazo cya Congo Uhuru Kenyatta na perezida wa Angola Joao Lourenco ari nawe watumije iyi nama.
Mu bagombaga kuyitabira harimo na Perezida Kagame kuko yari yatumiwe ariko yahagarariwe na ministiri w’ubuabnyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta.
Iyi nama ibaye nyuma y’igihe gito umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurikayunze ubumwe ku bibazo by’umubano hagati y’u Rwanda na Congo, peerezida Joao Lourenco abonanye na Perezida Kagame amusanze i Kigali ndetse na Perezida Tshisekedi yasanze i Kinshasa muri Congo.
Ni ubwa kabiri u Rwanda ruhuriye na Congo muri Angola ngo baganire ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo n’umubano hagati y’u Rwanda na Congo utifashe neza kuko abakuru b’ibihugu byombi baheruka guhura mu ntangiriro za Nyakanga. ibyavuye muri iyi nama ya kabiri ntibiratangazwa kuko yabereye mu muhezo.
Ibiganirwaho ahanini biba bishingiye ku ntambara ihuza umutwe wa M23 n’igisirikare cya Leta ya Congo, uyu mutwe w’inyeshyamba umaze kwigarurira uduce twinshi mu burasirazuba bwa Congo harimo n’umupaka uhuza Congo na Uganda wa Bunagana bamaranye hafi amezi atandatu.
Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe w’inyeshyamba, u Rwanda rurabihakana ahubwo narwo rugashinja leta ya Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR no kutarwanya ivangura rikorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’abanyarwanda babarizwa ku butaka bwa Congo.