Home Ubukungu Wari uziko hari umubare ntarengwa w’ibiceri mu kwishyurana

Wari uziko hari umubare ntarengwa w’ibiceri mu kwishyurana

0

Hagiye gushyira imyaka 3 banki nkuru y’u Rwanda BNR, itangaje abantu n’ibigo bemerewe kwiyurana mu madolari ivuga ko abandi babikora babihanirwa n’amategeko. reka turebe bimwe mu bikubiye mu itegeko rishyiraho banki nkuru y’Igihugu BNR, bishobora kugufasha kumenya ibindi bijyanye n’amafaranga no kwishyurana.

  1. Abemerewe kwishyurana mu madolari

BNR ivuga ko abashobora kwishyurwa mu mafaranga y’amanyamahanga ari abafite amahoteli, abacuruza amatike y’indege, abacururiza ku bibuga by’indege n’abakina imikino ya Casino. Impamvu BNR itanga kuri aba bantu ni uko bakorana cyane n’abanyamahanga. Urugero, umuntu ashobora guca mu Rwanda ijoro rimwe ari burare muri hoteli kandi akagura n’itike y’indege icyo gihe nti byamusaba kujya kuvunjisha amadolari ye, gusa n’ubwo hotel zemerewe kwishyurwa mu madolari nta burenganzira zifite bwo kuvunja.

2. Iyo wishyura umuntu ntugomba kurenza ibiceri 100 by’ubwoko bumwe

Inging ya 38 itegeko n°48/2017 ryo kuwa 23/09/2017 rigenga banki nkuru y’u Rwanda niyo iteganya ububasha bw’inoti n’ibiceri mu kwishyurana.

Iyi ngingo ivuga ko iyo uri kwishyura umuntu inoti zose wamuha agomba kuzakira, iri tegeko rikomeza rivuga ko ku biceri hari umwihariko kuko utagomba kurenza ingano y’ibiceri 100 y’ubwoko bumwe (urugero; ibiceri 100 by’i100 cyanga ibiceri 100 bya 50) uri kwushyura umuntu ariko ko mu gihe uwishyurwa abyemeye nta kibazo. Gusa BNR, ku masanduku ya Leta, ku mabanki cyangwa ku bindi bigo by’imari byakira amafaranga ya rubanda bagomba kwakira ibiceri byose uko byaba bingana.

3. BNR ishobora kuguriza Leta ikanayaka inyungu inyungu

Ingingo ya 49 itegeko n°48/2017 ryo kuwa 23/09/2017 rigenga banki nkuru y’u rwanda riyiha ubushobozi bwo kuguriza Leta igihe bibaye ngombwa ikayishyura iyihaye ingungu ibarwa hakurikijwe ikigereranyo cy’inyungu zibarwa buri munsi buri munsi ku isoko ry’amabanki.

Iyo ngingo igira iti: ” BNR ntishobora guha Leta inguzanyo, keretse inguzanyo y’ingoboka iyo havutse icyuho hagati y’amafaranga yinjira n’asohoka mu isanduku ya Leta kugira ngo ishobore gukomeza gukora neza. Iyo nguzanyo y’ingoboka ntishobora kurenga cumi na rimwe ku ijana (11%) by’amafaranga Leta iba yinjije mu mwaka w’ingengo y’imari ubanza. BNR ifata kuri uwo mwenda uvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo inyungu zibarwa hakurikijwe ikigereranyo cy’inyungu zibarwa buri munsi ku isoko ry’amabanki.

4. BNR ntijya itanga igarama ry’urubanza

Ingingo ya 62: Ubusonerwe mu byerekeye amagarama n’ingwate byakwa mu manza BNR, mu rubanza urwo ari rwo rwose, ntibazwa amafaranga y’ingwate cyangwa atangwa mbere n’ababurana bombi mu bihe biteganywa n’itegeko. Nta garama cyangwa andi mafaranga bijya mu isanduku ya Leta itanga.

5. “FRW” niyo mpine y’ifaranga ry’u Rwanda

FRW niyo mpina y’ifaranga ry’u Rwanda mu ndimiz zose zikoreshwa mu rwanda arizo ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko rishyiraho BNR.

6. Guverineri na Guverineri bungirije bombi bagomba gusinya ku noti

Inoti igira agaciro iyo iriho imikono yombi ya guverineri na guverineri wungirije wa BNR, ibin byo gusinya ku noti kandi biri mu nshingano z’aba bayobozi bombi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwandakazi barasabwa kuzabyaza umusaruro amahirwe y’isoko rusange ry’Afurika
Next articleBurkina Fasso: Compaore yahamijwe uruhare mu iyicwa rya Thomas Sankara
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here