Impera z’icyumweru zikomeye ku buzima bwa Bamporiki Edourd, wahoze ashinzwe umuco muri leta, kuko zishobora kuba ari izanyuma akoreye hanze agahita afungwa, cyangwa zikamubera umugisha zigasiga amwenyura abaye umwere, kuko kuri uyu wambere taliki ya 16 Mutarama aribwo ari bumenye umwanzuro w’Urukiko Rukuru ku bujurire bwe ku byaha yahamijwe byo kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Kuva muri Gicurasi umwaka ushize Bamporiki Edouard yirukanwe muri Guverinoma anatangira gukurikiranwa ari iwe mu rugo kubera gukekwaho kwakira ruswa ya miliyoni eshanu (5) yari ahawe na Gatera Norbert wari inshuti ye.
Bamporiki yizezaga iyi nshuti ye gukoresha ububasha afite agafunguza uruganda rwe rwari rufunzwe kubera amakosa y’imyubakire.Ibi Bamporiki yabishingiraga ku kuba mbere yari yarahawe miliyoni icumi (10) nabwo afunguza umugore w’uyu mushoramari wari ufunzwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwaburanishije uru rubanza ruhamya Bamporiki icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Uru rukiko rwari rwamukatiye gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Bamporiki ahita ajuririra urukiko rukuru.
Mu bujurire bwe Bamporiki yisobanuye avuga ko nta bimenyetso ubushinjacyaha bufite bugaragaza ko yakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze, yahise asaba urukiko kumugira umwere agakomeza gukorera igihugu.
Bamporiki yabwiye urukiko ko miliyoni 10 yahawe ngo afunguze umugore wa Gatera wari ufunzwe atari amafaranga menshi ko ahwanye n’amafaranga agura mukuru cyangwa ikigage i ” Nyamasheke.”
Umwunganizi wa Bamporiki, Habyarimana yasabye urukiko rukuru kugabanya ihazabu umukiriya we yaciwe n’urukiko rwisumbuye ikava kuri miliyoni 60 ikagera kuri miliyoni 30.
Ubushinjacyaha nabwo bwabwiye urukiko rukuru ko rutanyuzwe n’ibihano Bamporiki yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bityo ko bikwiye kongerwa agakatirwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Izi manza zose Bamporiki yaziburanye adafunzwe kuko ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bwari bwahisemo kumukurikirana adafunzwe kandi n’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko uwaburanye adafunzwe agakatirwa akomeza kuburana n’ubujurire adafunzwe.