Home Politike Wenda turaza kongera gufunga byongere bidusubize inyuma mu bukungu –Perezida Kagame

Wenda turaza kongera gufunga byongere bidusubize inyuma mu bukungu –Perezida Kagame

0

Nyuma yuko imibare yo muri iki cyumweru igaragaza ugutumbagira kw’imibare y’ubwandu bushya bwa Covid-19, Perezida Kagame nawe yakomoje ku ngamba zishobora gufatwa zirimo kuba bakongera gusubiza abantu i muhira n’ubwo  byadindiza ubukunhu.

Perezida Kagame yishimira ko hari inkingo zatangiye gutangwa n’ubwo zidahagije ariko hakaba hagishakishwa izindi.

Yagize ati “Twari turi mu nzira nziza nk’u Rwanda, twamenyereye guhangana n’iki cyorezo dukurikiza ibyangombwa siyansi itubwira, twagize amahirwe tubona inkingo, zidahagije ariko tugira aho duhera dukingira Abanyarwanda bacu. Turacyakomeza gushaka izindi kugira ngo bigere ku Banyarwanda benshi, ariko mukomeze kwitegura ntitukirare, cyangwa dushake koroshya ibintu kandi bikomeye”.

Perezida Kagame avuga ko kwirinda bishobora gutuma habaho gufunga ibikorwa n’ubwo bisubiza Abanyarwanda inyuma mu bukungu.

Ati “Wenda turaza kongera gufunga byongere bidusubize inyuma gato ku bukungu”.

Perezida Paul Kagame avuga ko hari icyorezo kirimo kuza kandi cyageze mu bihugu bimwe na bimwe kuko ngo hari ibimenyetso bibigaragaza.

Ati “Turagenda tubona ibimenyetso biva hakurya y’imipaka byerekana ko hari indi nkundura y’ icyorezo cya gatatu igenda iza, ahandi yarahageze murabibona mu makuru, ntabwo twifuza ko na bo ibageragaho, ariko natwe ntabwo twifuza ko itugeraho”.

Perezida Kagame avuga ko hagomba gufatwa ingamba icyorezo kitaragera mu Rwanda kandi asaba Abanyarwanda kubyumva no kubahiriza ingamba ziba zafashwe.

Ati “Tugomba gufata ingamba rero zihamye mu gihe byagiye hanze, mujye mubyumva turabikorera inyungu za buri wese, ntabwo ari byiza, ariko ibishobora kuba tutakurikije imyitwarire ya buri wese, byaba hanyuma inshuro 10 yibyo duhura na byo”.

Muri iki cyumweru nacyo kitarasozwa hamaze kugaragara abarwayi ba covid-19 bashya barenze 600 nk’ahao kuri uyu wa gatanu honyine hagaragaye abarwayi 202.

Usibye u Rwanda rushimirwa kuba rwaragiye rufata ingamba zafashisje mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 cyane ugeranyije n’ibindi bihugu, hari ibihugu byasubijeho gahunda ya guma mu rugo nka Uganda kuko ho n’amashuri yongeye gufunga ndetse na DRC ibiikorwa byinshi mu mujyi wa Kinshasa byongeye gufungwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yagaragaye aganira n’abaturage benshi imbonankubone mu Ntara
Next articleUruganda rwa Sulfo rwafunzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here