Home Ubutabera Yabeshye Biguma ko ari Umuhutu ntiyamwica ariko amwicira benshi mu maso

Yabeshye Biguma ko ari Umuhutu ntiyamwica ariko amwicira benshi mu maso

0

Habimana Francois, warokokeye Jenoside wakorewe Abatusti i Nyanza niwe wahaye ubuhamya bwe urukiko rwa rubanda rwa Paris, ari narwo ruri kuburanisha Hategekimana Philippe ‘Biguma’ wari umujandarume icyo gihe ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside.

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko ubwo yari ahunze abashakaga kumwica yahuye n’umujandarume witwa Musafiri amusaba kujya kubwira Biguma ko ari inshuti na muramu we kuko aribyo byonyine byari bumurokore. Uyu mutangabuhamya avuga ko mbere y’uko agera kuri Biguma yabanje guhura n’undi mujandarume amwaka ibyangombwa bye asanga ni Umututsi amwambura amafaranga yari afite aramureka ajya kureba Biguma.

Ageze kuri Biguma yamubwiye muramu we baziranye maze Biguma amwizeza umutakano agira ati : “ntawe ugukoraho”   

Habimana avuga ko yamaranye na Biguma aho hantu umwanya abandi batutsi babonye ko nta kibazo afite nabo bamanika amaboko bashaka kumusanga aho yari ari ari kumwe na Biguma baziko nabo bari buhabonere amahoro ariko Biguma ntiyabyemera ahubwo ahita arangiza ubuzima bwabo.

Habimana ati : “Biguma yahise ahamagara umujandarume wari hafi aho ufite imbunda yitwa R4, ati, barangize…. Ahita akurura kabiri…. Bose mbona barambaraye hasi barapfuye”.

Uyu mutangabuhamya  yakomeje avuga ko Biguma yabonye umwana w’umukobwa bari barashe ibere, hasigaye rimwe,….abwira uwitwa  Israel ngo amwice. Ntibyarangiriye aho kuko Biguma yagiye gushaka yanshuti ye ngo ayibaze niba koko uwo yakijije ari Umuhutu nawe amubwira ko aribyo. Gusa ngo bari munzira bacaga kuri bariyeri zitandukanye Biguma akagenda abwira abaziriho ngo “ ni mukore, ni mukore (travailler, travailler).”

Habimana avuga ko Biguma yagarutse kumureba nyuma ngo amubwire ko yari agiye kuzira ubusa ari umuhutu ariko yanga kumwiyereka abwirwa na Mushiki we ko  Umuhutu wese wanze kwica Biguma yamwicishaga ko ari nabyo Gisagara wari Burugumesitiri yazize. Yakomeje abwira urukiko ko Biguma ari we “wishe bene wacu bose i Nyabubare.  Kuko iyo atahaza ntabwo abandi bahutu bari kubica…. Twari dufite imbaraga kuburyo batari bushobore kutwica.”

Usibye kuba Biguma ashinjwa kwica abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyabubare, Nyamure , kwica Nyagasaza wari Burugumesitiri no kuyobora bariyeri ziciweho abatutsi, uyu mutangabuhamya avuga ko “Akarere ka Nyanza Biguma yakishe nabi,… Biguma buri muntu wese aramuvuga n’abayobozi baramuzi,…mu kwibuka duhora tumuvuga.”

Umucamanza yabajije umutangabuhamya niba ashimira Biguma utaramwishe nk’uko ashimira umujandarume Musafiri wamugiriye inama yo kujya kureba Biguma. Aha umutangabuhamya yasubije agira ati : “ngewe Biguma ntacyo mushimira. Yiciye abana, abagore mu maso yange, naba mushimira iki. Ahubwo nashimira abaturage bamenye ko ndi umututsi ntibanyice….. Biguma ntacyo mushimira.”

Hategekiman Philippe ‘Biguma’ mbere no mu gihe cya Jenoside yari umujandarume w’ipeti rya ajida shefu akaba yari n’umuyobozi wungirije wa jandarumori i Nyanza. Yahungiye mu Gihugu cy’Ubufaransa mu mwaka w’i 1999 abona ubwenegihugu bwaho muri 2005 akoresheje umwirondoro yemera ko ari umuhimbano kuko yakoresheje amazina ya Philippe Manier. Yavumbuwe muri 2017 ahungira mu gihugu cya Cameroun ataye akazi ko gucunga umutekano yakoraga. Muri 2018 nibwo yatawe muri yombi asubizwa gufungirwa mu Bufaransa aho ari no kuburanira ibyaha bitandukanye birimo n’icya Jenoside.

Umunyamakuru w’ikinyamakuru Intego uri mu rukiko rwa rubanda i Paris (cour d’Assise de Paris), avuga ko muri iki gihe hari kumvwa abatangabuhamya batandukanye amarira aba ari menshi mu rukiko cyane igihe ubuhamya buba buri gutangwa n’uwarokotse Jenoside avuga ibyamubayeho n’umuryango we.

Read more: Yabeshye Biguma ko ari Umuhutu ntiyamwica ariko amwicira benshi mu maso
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUwayezu Fidele: Urugero rwiza ko uboyobozi bukuru bw’Igihugu  bwatunganya siporo
Next articleKwambara umukanda n’ikindi cyose gikozwe mu ruhu rw’ingona birafungirwa mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here