Home Uncategorized Yafashwe ku ngufu binamuviramo gucibwa mu itorero

Yafashwe ku ngufu binamuviramo gucibwa mu itorero

0

Umwaka wa 2020 ahenshi mu Rwanda abantu ntibari bemerewe kuva mu rugo kubera icyorezo cya Covid 19 yari  yugarije isi n’u Rwanda muri rusange .  Ibikorwa byinshi byarafunze harimo no kujya mu nsengero gusenga ndetse n’urujya n’uruza ,hari abahohotewe muri ibi bihe bya guma mu rugo harimo no gufatwa ku ngufu ariko ntibabone ubutabera .

Inkuru y’ibyabaye  ku mubyeyi wafashwe ku ngufu mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa 4 ,ariko agatinya kurega uwamufashe ku ngufu kuko basengeraga mu itorero rimwe kandi bitemewe .

Uyu mubyeyi aganira n’ikinyamakuru intego asobanura  uko yahohotewe agira ati “ umuntu wampohoteye yari asanzwe agenda aha murugo kandi dusanzwe dusengana sinibazaga ko ibyo yabikora kuko sinabimukekeraga “.

Akomeza avuga ko ngo byari mu bihe bya guma mu rugo yagize ati “ urabona mu gihe cya guma mu rugo ntwabwo twari twemerewe kuva mu rugo ,ahantu ntuye ntabwo nturanye n’abantu benshi ,uwo muntu yakundaga kujya aza iwanjye ariko azanye n’abandi bantu dusengana kuko biba bitemewe ko  umugabo yasura umugore wibana bari bonyine ,nagiye kubona mbona araje umunsi wambere ngo aje kureba uko meze muri icyo gihe ,umunsi wambere twaraganiriye arataha ,ariko nsigara nibaza ikimugenza “.

 Akomeza avuga ko nyuma yaho haciyemo igihe yagarutse ati “ nyuma gato y’icyunamo yagarutse mu rugo mu masaha y’umugoroba nka saa kumi n’ebyiri n’igice asanga ntetse arakomanga ndakingura aza ameze  nk’intare yica nta byinshi twavuganye kuko yansanze mu nzu  yahise ashaka kumfatira aho , ariko tubanza kugundagurana birangira andushije imbaraga  amfata ku ngufu “.

Uyu mubyeyi usanzwe asengera mu itorero ry’abahamya ba Yehova ,yavuze ko impamvu atigeze agerageza kurega uyu mu gabo kuko ngo mu itorero ryabo batemerewe kujyana abo basengana mu manza.

 N’ikiniga kinshyi yagize ati “ ubusanzwe batwigisha ko bidakwiye ko tujyana abavandimwe bacu mu manza numvaga nzabibwira abayobozi bacu b’itorero bakagira icyo babikoraho gusa siko byaje kugenda kuko babimenye ahubwo banshiriye urubanza  nshibwa mu Itorero ,nawe biba uko ariko ntibemera ko njya mu buyobozi “ .

Akomeza avuga ko aho aciriwe mu itorero yigunze cyane ndetse abayeho nabi agira ati “ ubu nta muntu twahoze dusengana wemerewe kunsuhuza ,nta wansura yewe niyo narwaye  ntaw’ ungeraho kandi mba njyenyine mbese ubwigunge bwabaye bwinshyi kandi nta kintu mfite nabikoraho’’ .

Abajijwe niba ubu atabijyana mu buyobozi ngo arenganurwe yagize ati “ ubu numva ntacyo byatanga kandi sinshaka ko nabo bayobozi bacu bibajyaho wenda bakaba banafungwa ntakundi nyine byararangiye“.

Ubusanzwe mu itorero asengeramo buri rusengero rugira abo bita abasaza b’itorero bakurikirana abagize itorero buri gihe ,ni nabo baca imanza iyo hari icyabaye ndetse ni nabo bafashe uyu mwanzuro wo kumuca mu itorero ,ariko nyuma y’igihe iyo agerageje kwicuza agarurwa mu itorero .

Itegeko N°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rigahana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina . risobanura ibihano bihabwa uwafashe ku ngufu mu ngingo yaryo ya 16 igira iti”Igihano cy’uwafashe undi ku ngufu   , Umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gufata undi ku ngufu ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo uwafashwe ku ngufu byamuteye indwara, yaba iyo ku mubiri cyangwa iyo mu mutwe, uwakoze icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) kandi agatanga n’amafaranga yo kuvuza uwo yafashe ku ngufu. Iyo iyo ndwara idashobora gukira cyangwa bimuviriyemo urupfu, uwakoze  cyicyo cyaha ahanishwa gufungwa burundu “

Muhizi Olivier

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLionel Messi yamaze kumvikana na Paris Saint Germain
Next articleEthiopia: Minisitiri w’intebe Abiy yahamagariye abasivili kwinjira mu ntambara
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here