Home Ubutabera Yakangishijwe kwicwa aceceka ihohoterwa yakorewe

Yakangishijwe kwicwa aceceka ihohoterwa yakorewe

0

Ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bakanaterwa inda mu Rwanda, rimaze gufata intera ndende, bivugwa ko ahanini biterwa no guhishira ababa bakoze iryo hohotera, kuko akenshi biba byakozwe n’ababarera cyangwa abaturanyi ba hafi mu muryango. 

Diane (ni izina twamuhaye) ni umwe mu bana b’abakobwa bakorewe ihohoterwa kuko yafashwe ku ngufu agakangishwa kwicwa bikaba byaramuviriyemo kubyara akiri muto no guhagarika  ishuri. 

Uyu Diane w’imyaka 17, afite umwana w’imyaka ibiri n’igice, acuruza agataro kariho imineke na Avoka muri Kicukiro, gafite igishoro kingana n’ amafaranga ibihumbi bitatu. Avuga ko ariho akura amafaranga amutunga n’umwana we akanishyura inzu, amaze guhohoterwa agaterwa inda n’umugabo washakanye na  nyina, bahise bamwirukana mu rugo n’ishuri arivamo. 

Mu gahinda kenshi Diane avuga uko yahohotewe nyina yabimenya agahitamo kumutorokesha kugira ngo adatandukana n’umugabo we  wari umaze kwangiza uwo mwana w’umukobwa.  Yagize ati “ nakuze mbana na Mama, yaje gushaka umugabo  mfite imyaka 14, noneho uwo mugabo wa mama aza kumfata ku ngufu, mama abimenye  akajya ashaka kwigendera ngo tutazamufungisha,  mama ahitamo kumpungisha.” 

Gusa ngo nyina umubyara yabonye ko umwana atwite ahitamo kumujyana mu kwa nyirakuru ngo abaturanyi batazamuvamo.  Yagize ati “ bakomeje kujya bantera ubwoba ko nimbivuga bazanyica, ariko uwo mugabo amaze kuntera inda mama yahise anjyana kwa nyogokuru  kandi ambuza kuzagira icyo mvuga”. 

Nyirakuru nawe ngo ntiyamubereye umubyeyi. Ati “nyogokuru yabonye ntwite ambaza uwayinteye mubwiye ko ari umugabo wa mama ambwira ko bagushije ishyano ngo nzabyare ngo ubyaye ishyano araryotsa”.

Akomeza avuga ko yari aziko agiye mu buyobozi bamurenganura ariko yakomeje kugira ubwoba ko babimenye bahita baza bakamwica. Yagize ati “natinye kujya mu buyobozi kuko numvaga ninjyayo bari buze bakanyica n’umwana wanjye n’ubwo butabera ntabubonye”. 

Avuga ko ubu abayeho nabi we n’umwana we, akaba yicuza icyatumye atabarega  kuko kuva yabyara atazi aho nyina n’uwo mugabo we basigaye baba bakaba  baramutereranye. 

Haracyari amahirwe yo kubona ubutabera

Umunyamategeko Murekeyisoni Immaculeé avuga ko icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari icyaha kidasaza ko igihe cyose ufite ibimenyetso watanga ikirego. Ati“kuba uwo mwana yarahohotewe, akanaterwa inda biracyashoboka ko yatanga ikirego, abo babyeyi be bakaba bakurikiranwa.”

Mu Rwanda itegeko ryo ku wa 13/8/2018 rikumira kandi rikagena ibihano ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, riteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ufite hagati y’imyaka 14 na 18 y’amavuko , ahanishwa igifungo kuva ku myaka 20 kugeza 25 n’ihazabu y’amafaranga kuba ku bihumbi ijana kugeza kuri bihumbi Magana atanu. Naho uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka 14 y’amavuko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri Magana abiri. Iyo uwo mwana icyo cyaha kimuviriyemo urupfu cyangwa kwandura indwara idakira, uwo muntu ahanishwa ahanishwa igifungo cya burundu bw’umwihariko. 

Raporo y’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yagaragaje ko mu mwaka 2018/2019 abana basambanyijwe bakayishyikiriza ibirego bari 3215, gusa muri bo abakobwa ni 3135 bangana na 97.5% naho abahungu ni 80 bangana na 2,5%. Muri abo kandi, abana 2287 bahwanye na 71,1% ni abafite imyaka hagati ya 11 na 17 naho 928 bangana na 28,9% ni abafite munsi y’imyaka 10.

Mu mwaka wa 2019/2020 abana basambanyijwe ni 4265. Muri bo, abakobwa ni 4154 bangana na 97,4% naho abahungu ni 111 bangana na 2,6%. Abari bafite munsi y’imyaka 10 ni 1239 bangana na 29%, naho 3026 bangana na 71% bafite hagati y’imyaka 11 na 17.

Mu bakunze kugaragaraho gusambanya abana nk’uko iyi raporo ibigaragaza, harimo ababashinzwe, abababyara, abaturanyi babo, abavandimwe, inshuti z’imiryango, ababyeyi babo, abashyitsi n’abandi.

INGABIRE Grâce

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Umugore bamwangiye kuzungura ababyeyi be ngo ibishyingiranwa yahawe birahagije
Next articleNtiwemerewe gukuramo inda watewe na so wanyu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here