Home Ubutabera Yaketsweho uburozi yicwa aciwe umutwe

Yaketsweho uburozi yicwa aciwe umutwe

0

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu batanu bakekwaho kwica umuturanyi wabo n’umwuzukuru we babaciye imitwe.

Aba bantu bafashwe ku Cyumweru tariki ya 31/10/2021 bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umukecuru witwa Musabyimana Goreth Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu batanu bakekwaho kwica umuturanyi wabo n’umwuzukuru we babaciye imitwe.

w’imyaka 52, n’umwuzukuru we witwa Dusabimana Ilene w’imyaka 12, aho bikekwa ko babishe babakase imitwe bakoresheje imihoro.

Abafashwe ni Ndayishimye, Hakizimana w’imyaka 39 y’amavuko, Yankurije w’imyaka 45, Sewabantu bita Musilam w’imyaka 34, na Bandirimbako w’imyaka 23 y’amavuko, bafungiye kuri RIB, sitasiyo ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko RIB ibivuga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko aba bose bafashwe ari abaturanyi ba nyakwigendera Musabyimana wishwe, ngo bakaba bari “basanzwe bafitanye amakimbiranye ashingiye ku marozi.”

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko Hakizimana Leonidas alias Kadugu aherutse gupfusha umugore agakeka ko yarozwe na nyakwigendera Musabyimana Goreth.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urwo rupfu.

Umuseke wari wabagejejeho inkuru y’umukecuru wari utuye mu Karere Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Mpondwa, Umudugudu w’Akuruganda wishwe n’abantu batazwi bakamuca umutwe we n’umwuzukuru we.
Mu butumwa Urwego rw’ubugenzacyaha rutanga, “ruributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera, ruranibutsa abantu ko mu gihe baba bafitanye amakimbirane bajya bagana inzego z’ibanze zikabafasha gukemura ayo makimbirane.”

Icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEthiopia: Abiy yasabye abaturage guhagarika akazi bagafata intwaro
Next articleAbaturarwanda barenga miliyoni 2 bamaze gukingirwa inkingo zombi za Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here