Home Uncategorized Yvan Buravan yitabye Imana bishengura ibyamamare bitandukanye

Yvan Buravan yitabye Imana bishengura ibyamamare bitandukanye

0

Yvan Buravan, umuhanzi wari umaze kuba icyamamare mu njyana ya R&B, yapfuye ku myaka 27 azize indwara, nk’uko ushinzwe kureberera inyungu ze yabibwiye yabyemereye itangazamakuru.

Yvan Burabyo, uzwi cyane nka Buravan, yari amaze iminsi yivuriza mu Buhinde cancer y’impindura ari nayo yamuhitanye, nk’uko biri mu itangazo ry’ikigo kireberera inyungu ze.
Buravan yivurije mu Rwanda, muri Kenya no mu Buhinde mbere y’uko iyi ndwara imuhitana.
Bruce Twagira, uzwi cyane nka Bruce Intore, wari ushinzwe inyungu za Buravan, yabwiye BBC ati: “agiye vuba cyane hari byinshi adashoboye gukora, ariko ntibikuyeho byinshi byiza yakoze. Umurage we uzagumaho.”

Uburwayi bwa Buravan ni inkuru yagarutsweho na benshi mu Rwanda bakunda umuziki we, kandi urupfu rwe benshi berekanye ko rwabababaje.
Abahanzi Andy Bumuntu wo mu Rwanda, AY Masta wo muri Tanzania, bari mu batangaje ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rwa Buravan.

Buravan yavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, yari bucura (umuhererezi) mu bana batandatu bava inda imwe nawe.
Impano ya Buravan yamenyekanye ubwo yabaga uwa kabiri mu marushanwa ya muzika ku rwego rw’igihugu afite imyaka 14.
Indirimbo ye yitwa ‘Malaika’ yasohoye mu 2016 iri mu zakunzwe cyane mu Rwanda zituma nawe yamamara.
Mu 2018 yegukanye igihembo mpuzamahanga cya Prix Découvertes gitegurwa na RFI ifatanyije na UNESCO n’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, OIF.
Izindi ndirimbo ze nka ‘Just Dance’, ‘Si Belle’, ‘Ye Ayee’, cyangwa iyitwa ‘Garagaza’ yakoranye na se Michael Burabyo, zarakunzwe cyane.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame kimwe n’abandi bayobozi bakeje Ruto watorewe kuyobora Kenya
Next articleYanga wamamaye mu gusobanura Filimi yitabye Imana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here