France: Hongeye gufungurwa iperereza kuri Callixte Mbarushimana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

France:  Hongeye gufungurwa iperereza kuri Callixte Mbarushimana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris, mu Bufaransa, rwemeje ko iperereza ku byaha bya Jenoside kuri Callixte Mbarushimana ryongera gufungurwa, nyuma y’uko mu mwaka ushize ubucamanza bwari bwararifunze buvuga ko nta bimenyetso bihagije bihari.

Amakuru yemejwe na Alain Gauthier, umuyobozi w’umuryango Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), usanzwe uharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera.

Yagize ati: “Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ubujurire rwemeje icyemezo cyo kongera gufungura iperereza kuri Callixte Mbarushimana, nk’uko twabisabaga nk’abaregera indishyi.”

Mbarushimana amaze imyaka 20 aba mu Bufaransa nk’impunzi. Yatangajwe bwa mbere nk’ukekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu mu 2010, ariko ntiyigeze agezwa imbere y’urukiko ku byaha akekwaho kubera ikibazo cy’ibimenyets byavugwaga ko bidahagije.

Mu 1994, Mbarushimana yakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP/PNUD) nk’umutekinisiye wa mudasobwa i Kigali. Nyuma y’iyicwa ry’abakozi b’abanyamahanga n’ishyirwa mu kaga ry’abasigaye, yafashe ubuyobozi bwa UNDP maze akoresha ibikoresho by’uwo muryango mu bikorwa byo kwica abatutsi hirya no hino muri Kigali.

Ubutabera bwa Loni bwamushinje uruhare mu kwica abantu 32, barimo n’abo bakoranaga b’Abatutsi muri UNDP. Bivugwa ko ari mu bashyizeho urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa ndetse agatanga n’ibikoresho byifashishwaga n’ingabo za Leta y’icyo gihe n’Interahamwe.

Mu kwezi kwa Mutarama 2011, Mbarushimana yoherejwe n’u Bufaransa ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) i La Haye, akekwaho ibyaha byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yari ayoboye, washinzwe n’abasize abakoze Jenoside. Ariko ntabwo yigeze aburanishwa kuko iperereza ryagaragaje ko ibimenyetso bidahagije. Nyuma yaho, yasubiye mu Bufaransa aho akomeje kuba nk’umuntu usanzwe.

Mu 2010, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwohereje inyandiko ishinja Mbarushimana ibyaha bya Jenoside, isaba ko yakurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa.

Mu mwaka ushize, umuryango CPCR wajuririye icyemezo cyo guhagarika iperereza, uvuga ko cyafashwe hadakurikijwe neza ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya ndetse n’icyegeranyo cy’imbere muri Loni cyari cyirimo amakuru atarigeze asuzumwa.

Ubu iperereza ryongeye gufungurwa, bikaba bishobora gutuma Callixte Mbarushimana aburanishwa ku byaha bya Jenoside ashinjwa, birimo ubufatanyacyaha mu iyicwa ry’Abatutsi no kwifashisha ibikoresho by’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa by’ubwicanyi.

BUGIRIMFURA Rachid

Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui