Ngoma: Bahuguwe kuri serivisi zigenzura ibimenyetso byifashishwa mu nkiko
By Doreen Karungi
Kuri uyu wa Kane italiki 25 Nzeri 2025, mu bukangurambaga bwiswe “SOBANUKIRWARFI2025”, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute – RFI) cyatanze amahugurwa ku bayobozi bo mu Karere ka Ngoma ndetse n’abahagarariye imiryango itandukanye.
Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi wa RFI, yasobanuye ko serivisi zitangwa n’iki kigo ari ingenzi mu gutanga ubutabera bunoze, cyane cyane mu gihe cyo gukusanya no gusesengura ibimenyetso bya gihanga. Agira ati: “Ubukangurambaga bwa “SOBANUKIRWARFI2025” bugamije gufasha abayobozi b’inzego zegereye abaturage kumenya neza serivisi dutanga, kugira ngo bafatanye kuzimenyekanisha mu baturage kuko aribo zigenewe.”
Ibi byagarutsweho na Dr. Karangwa yasobanuye ko umubyeyi umwe atemerewe gupimisha DNA y’umwana adafatanije n’undi mubyeyi cyangwa atabiherewe uburenganzira n’urukiko, kugira ngo hirindwe amakimbirane n’ihohoterwa rikomoka ku byo gupimisha abana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, Tumwine Innocent, Umuyobozi w’imirimo rusange, yashimangiye ko ubu bukangurambaga bufite umumaro ukomeye mu gufasha inzego z’ubuyobozi kumenya imikorere ya RFI. Agira ati: “Izi nyigisho zidufasha kugira ubumenyi buhagije ku mikorere ya RFI, bikadufasha no mu nshingano zacu zo gutanga ubutabera bunoze ku baturage.”
Ubukangurambaga “SOBANUKIRWARFI2025” bukomeje mu turere dutandukanye, bugamije gukangurira inzego z’ibanze kumenya no gukoresha neza serivisi z’ibimenyetso bya gihanga mu butabera.
