
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB )rwatangaje ko rwafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.
RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ari we wese uzikoresha mu gukora ibyaha.
Mukantaho Marie Louise, umugore wa Barafinda avuga ko umugabo we yafashwe mu rukerera rwo kuwa gatatu afatirwa iwe mu rugo n’abapolisi bambaye imyenda y’akazi. Uyu mugore avuga ko Barafinda yari agiye kumara imyaka ibiri atarafatwa ngo afungwe cyangwa ngo asubizwe kuvurwa indwara zo mu mutwe.
Karungi Doreen










