Home Uncategorized Kwa Kabuga:Uwahakujyanye ni we uhagukura

Kwa Kabuga:Uwahakujyanye ni we uhagukura

0

By Doreen Karungi

Mu gihe amategeko agenga ibigo by’igororamuco ry’ibanze mu Rwanda ateganya ko umuntu atagomba kubimaramo igihe kirenze amezi abiri, ashobora kongerwa ukwezi kumwe ku mpamvu zihariye, bamwe mu bahanyuze bavuga ko hari n’abarengeje umwaka ndetse biterwa n’uwabajyanyeyo.

UWASE Claudine (izina ryahinduwe), umugore w’imyaka 42 utuye mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko yajyanywe mu Kigo cy’Igororamuco ry’Ibanze cya Gikondo azira kwakira abantu bari bahunze inzego z’umutekano, atazi ibyo bakekwagaho. Ati “Nari mu rugo, mbona abantu biruka baza kwihisha mu nzu. Nyuma gato haza abashinzwe umutekano, badufata twese batujyana i Gikondo.”

Avuga ko nyuma yaje kumenya ko abo bantu bakekwagaho kwiba imyenda. Yamaze ibyumweru bitatu mu igororamuco, asiga umugabo n’abana, kandi akavuga ko iyo aza guhabwa amahirwe yo kwisobanura yari kurekurwa mbere.

Aisha Mukazana (izina ryahinduwe), w’imyaka 28 utuye i Nyamirambo, avuga ko yafashwe ku wa 27 Gicurasi 2024 ari kumwe n’abantu babiri, bashinjwa kwambura abaturage amafaranga. Yarekuwe mu Ugushyingo uwo mwaka, amaze hafi amezi atandatu mu igororamuco. Ati: “Iyo nza kubona uburyo bwo gusobanura ikibazo cyanjye, ntekereza ko nari kurekurwa mbere.” Uyu mubyeyi avuga ko yasize abana babiri bato, umwe muri bo aza kuva mu ishuri kubera kubura umwitaho.

Habimana Claude (izina ryahinduwe), utuye mu Murenge wa Muhima, na we avuga ko yafatiwe mu mukwabu, akajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi, nyuma akoherezwa i Gikondo ashinjwa gutobora amazu no gukoresha ibiyobyabwenge. Avuga ko atigeze apimwa ibiyobyabwenge cyangwa ngo ahabwe uburyo bwo kwisobanura.

Yamaze hafi amezi icumi mu igororamuco, aho avuga ko yakundaga kubwirwa ko uwamujyanyeyo ari we ugomba kumurekura. Ati: “Umuntu wanzanye yari yarimuwe. Iyo nabazaga igihe nzatahira, bambwiraga ko uwamfunze ataraza, kuko uwahakujyanye ari we ugomba kuhagukura.”

Avuga ko yaje kurekurwa nyuma yo kurwara, ubwo abayobozi basuzumaga dosiye ye bagasanga yararengeje igihe.

NRS: Igihe cy’igororamuco kigengwa n’amabwiriza

Kwitonda Jean Claude, ushinzwe itumanaho n’imibanire n’amahanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), avuga ko ibigo by’igororamuco ry’ibanze bikorerwa ubugenzuzi kugira ngo harebwe niba byubahiriza amabwiriza.

Asobanura ko igihe cy’igororamuco ari amezi abiri, ashobora kongerwa ukwezi kumwe. Raporo z’ubugenzuzi zishyikirizwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ikazigeza ku turere kugira ngo ibitagenda neza bikosorwe.

Ku bivugwa ko umuntu arekurwa ari uko uwamujyanyeyo abyemeje, Kwitonda arabihakana, akavuga ko mu bihe bimwe umukozi wafashe umuntu ashobora gukomeza gukurikirana dosiye ye, ariko ibyo bitavuze ko ari we wenyine ufite ububasha bwo kumurekura. Integonews.com yagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, ngo asobanure uko ibyemezo byo kohereza abantu mu igororamuco bifatwa n’uko dosiye zabo zikurikiranwa, ariko ntiyitabye telefoni cyangwa ngo asubize ubutumwa yandikiwe kugeza inkuru itangajwe.

CLADHO: Igororamuco ntirigomba gusimbura ubutabera

Evariste Murwanashyaka, Umuhuzabikorwa wa CLADHO, avuga ko ibigo by’igororamuco bigenewe abantu bafite imyitwarire ibangamiye ituze rya rubanda, aho kwifashishwa mu gufunga abakekwaho ibyaha. Ati: “Icyaha ni icyaha. Umuntu bamujyana muri RIB, ubugenzacyaha bugakora akazi kabwo.”

Asobanura ko kurenza igihe giteganywa n’amategeko ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu, kandi ko uwakorewe ibinyuranyije n’amategeko afite uburenganzira bwo kuregera inzego z’ubutabera. Ati: “Niba ari amezi atatu uwo muntu agomba kugororwa, ntabwo agomba kuyarenza. Ntabwo aba yakatiwe igifungo.”

Murwanashyaka asaba inzego zibishinzwe kujyana mu igororamuco abantu bemerewe n’amategeko gusa, bakahabwa inyigisho zibafasha guhindura imyitwarire. Gusa imibereho mu bigo by’igororamuco na yo iravugwaho ibibazo. Bamwe mu bahanyuze bavuga ko bahabwaga amafunguro adahagije, bakarara bacucitse kandi ahacumbikiwe abantu hakaba ibibazo by’isuku.

Manishimwe Emmanuel (izina ryahinduwe), wanyuze mu Kigo cy’Igororamuco ry’Ibanze cya Ruhuha mu Karere ka Bugesera, avuga ko ibiribwa byari bike, naho aho bararaga hakabamo inda n’ibiheri.

Abagore bamwe banyuze muri ibyo bigo na bo bavuga ko abana babo batabonaga buri gihe amafunguro aboneye. Icyakora, izi ni impungenge n’ubuhamya bw’abaganiriye n’iki kinyamakuru, butemejwe n’ubugenzuzi bwigenga bwavuzwe muri iyi nkuru.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza impungenge Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2024/2025, yasohotse ku wa 15 Ukwakira 2025, yagaragaje ko mu bantu boherejwe mu bigo by’igororamuco ry’ibanze, abarenga ibihumbi bitanu (5,319) bangana na 60.5% bari bajyanyweyo bakekwaho ubujura.

Abandi 830 bari bashinjwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, 684 ubuzererezi, 505 gukubita cyangwa gukomeretsa, 484 imyitwarire ijyanye n’ibiyobyabwenge, 255 gutobora amazu na 228 magendu.

Komisiyo yagaragaje ko hari abantu boherezwa mu igororamuco bakekwaho ibikorwa bishobora kuba ibyaha, isaba ko abakekwaho ibyaha bakurikiranwa mu nzira zisanzwe z’ubutabera, bagahabwa uburenganzira bwo kwisobanura no gusuzumirwa ibimenyetso.

Me Ibambe Jean Paul, umunyamategeko, kuri iki kibazo, avuga ko imyitwarire ibangamiye abaturage ariko itagize icyaha ishobora gukosorwa binyuze mu igororamuco, mu gihe ibikorwa bigize ibyaha

bigomba gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Ashimangira ko mbere yo kohereza umuntu mu igororamuco hagomba kubaho isuzuma rikozwen’inzego zibifitiye ububasha, kugira ngo hamenyekane inzira ikwiye gukurikizwa.

Amategeko ateganya iki?

Iteka rya Minisitiri Nº001/07.01 ryo ku wa 19 Mata 2018 rigena imikorere y’ibigo by’igororamuco ry’ibanze, riteganya ko umuntu ugejejwe muri ibyo bigo agomba gusuzumwa mu gihe kitarenze amasaha 72.

Ingingo ya 15 iteganya ko igihe umuntu amara mu igororamuco kitarenga amezi abiri, ashobora kongerwa ukwezi kumwe gusa ku mpamvu zihariye.

Iteka rya Perezida Nº045/01 ryo ku wa 8 Werurwe 2024 na ryo risobanura igororamuco nk’uburyo bwo gufasha umuntu guhindura imyitwarire binyuze mu bujyanama, uburere n’amahugurwa.

Igororamuco rigamije gukosora imyitwarire, atari ugusimbura ubutabera cyangwa gufungira abantu igihe kitazwi. Ibibazo by’ifungwa ritubahirije amategeko byanagarutsweho mu myanzuro y’Isuzumabihugu Ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu (UPR), isaba kubahiriza uburenganzira bw’abafungwa n’amategeko abigenga.

Mu Rwanda habarurwa ibigo by’igororamuco ry’ibanze 28. Imibare yo muri Werurwe 2025 igaragaza ko mu bantu 6,422 bari barangije igororamuco bagasubizwa mu miryango yabo, 5,857, bangana na 91.2%, bagaragaje imyitwarire myiza.

Nubwo iyi mibare igaragaza umusaruro w’igororamuco, ubuhamya bw’abavuga ko bahamaze igihe kirenze icyemewe n’amategeko butuma hakomeza kwibazwa niba uburyo bwo kubakira, kubasuzuma no kubarekura bwubahirizwa uko bikwiye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here