
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikeneye ubufatanye mu kwagura ibikorwa by’ubucuruzi no mu gutunganya ibikomoka ku mpu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikagurisha rya 26 ry’Ibigo by’Ubucuruzi bito n’ibiciriritse byo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ribera i Gikondo (Gikondo Expo Ground).
Abariteguye bavuga ko bashaka guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku ruhu, ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo mu Karere.
Ryatangiye ku itariki ya 30 Ukwakira bikaba biteganyijwe ko rizasozwa ku ya 8 Ugushyingo, 2026.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ibigo by’Ubucuruzi bito n’ibiciriritse bifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu.
Ni uruhare ahanini rushingiye ku mirimo ihabwa urubyiruko n’abagore ngo bitunge bagire n’uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Nsengiyumva ati: “Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’ibihugu byacu. Bitanga akazi, bigateza imbere guhanga ibishya kandi bigafungurira abagore n’urubyiruko amahirwe yo kubona imirimo no kwiteza imbere.”
Icyakora, avuga ko hari ibigo byinshi byo muri urwo rwego bihura n’imbogamizi zirimo kugera ku mari ifatika yo gushora no kuba byashobora gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ati: “…Ibyo bigo bito n’ibiciriritse bihura n’imbogamizi zo kugera ku mari no kubona abaguzi no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”
Abisezeranya ko intego z’u Rwanda ari uko isoko ryakwagurwa rikarenga Afurika y’Iburasirazuba kandi ko ibyo bizakorwa binyuze mu gushaka uko ibyo bigo byakwagura imikoranire n’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo igera ku 250.000 buri mwaka.
Rwiyemeje kuzamura ibyoherezwa mu mahanga birimo ibikomoka ku buhinzi bw’imboga n’imbuto, bikava kuri miliyari 1.4 z’amadolari ya Amerika bikagera kuri miliyari 3.2, mu gihe cy’imyaka itanu.
Ku byerekeye ibikomoka ku mpu, Minisitiri w’intebe, yagaragaje ko kugeza ubu mu Rwanda hatunganyirizwa inkweto 6000 bityo umubare ukaba ukiri muto ugereranyije n’uw’Abanyarwanda.
Ati: “Abamurika bo mu Rwanda bambwiye ko babasha gutunganya gusa ibihumbi bitandatu by’inkweto ku mwaka kandi turi Abanyarwanda miliyoni 14. Uyu mubare uracyari muto.”
Kugira ngo uzamuke, bizasaba imikoranire ya Leta n’abikorera, baba abo mu Rwanda n’abo mu Karere.
Ati “Ahazaza ha Afurika hazashingira ku bushobozi dufite bwo kwihuza nk’umugabane no kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu dufite.”










