Inama y’abaministiri yateranye kuri uyu wa gatanu yemeje iteka rya Perezida Kagame riha imbabazi abagororwa 12 bari barahamijwe n’inkiko ibyaha bitandukanye.
Si aba 12 gusa bagiye gufungurwa kuko iyi nama yanemeje iteka rya minisitiri ryemeza gufungura by’agateganyo abandi bagororwa 802. izi mbabazi zitanzwe nyuma y’amezi abiri n’ubundi hatanzwe imbabazi z’agateganyo ku bajura n’abayarugomo begara ku 1803.
Amazina y’abantu 12 Perezida Kagame yahaye imababzi ntibaramenyekana. Uwo aheruka guha imbabazi ni Habumuremyi Pierre Damien wari wakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo gutanga sheki zitazigamiye.
Mu bindi inama y’abaminisitiri yemeje birimo ko amasaha y’akazi n’amasha abanyehsuri batangiriraho amasomo yahinduwe. Abanyehsuri bazajya batangira kwiga saa mbiri n’igice za mugitondo basoze saa kumi n’imwe z’umugoroba. abakozi bo bazajya batangira akazi saa tatu za mu gitondo bagasoze saa kumi n’imwe z’umugoroba banaruhutsemo isaha imwe. ibi byo guhindura amasaha y’akazi n’amasomo bitangiriraho bizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2023.