Home Ubutabera CG Gasana wahoze ayobora Polisi y’Igihugu yahamijwe icyaha arakatirwa

CG Gasana wahoze ayobora Polisi y’Igihugu yahamijwe icyaha arakatirwa

0

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye mu nzego nkuru z’umutekano yahamijwe icyaha cyo gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’itegeko akatirwa gufungwa imyaka itatu n’amezi atatu akanatanga ihazabu ya miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki cyaha yagihamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024. iki cyaha yagikoze ubwo yari umuyobzi w’intara y’uburasirazuba. Gasana akatiwe iki gihano n’ubundi asaznwe afunzwe kuko yaburanye urubanza rwe afungiwe mu igororero ry’Akarere ka Nyarugenge i Mageragere. Gasana yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga.

UBushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Nayagatare guhamya Gasana ibyaha byose yashinjwaga agakatirwa imyaka 10 y’igifungo

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKwibuka30: Mu Bubiligi hatangiye kuburanishwa undi munyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside.
Next articleNyarugenge : Umurenge wa Gitega wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here