Home Ubutabera Kwibuka30: Mu Bubiligi hatangiye kuburanishwa undi munyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside.

Kwibuka30: Mu Bubiligi hatangiye kuburanishwa undi munyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside.

0

Kuri uyu wa 8 Mata 2024 urundi rubanza rw’umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenocide yakorewe abatutsi 1994 rwatangiye kuburanishirizwa mu rukiko rwa Rubanda I Buruseli mu Bubiligi mu gihe u Rwanda rwinjiye mu Kwibua ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe abatutsi 1994.

Uyu mugabo Nkunduwimye Emmanuel bitaga Bomboko uburana ahakana ibyaha aregwa, yari afite imyaka 65 bivuze ko ubwo Jenoside yabaga, yari afite imyaka 35, ashinjwa ibyaha birimo kwica abatutsi no gufata ku ngufu. Ibyo yabikoreye mu igaraje AMGAR aho biciraga kandi ni naho bafatiraga abagore ku ngufu, aho kandi iperereza ryasanze hari ibyobo rusange bashyiraga abatutsi bamaze kwicwa.

Uyu mugabo ngo yari inshuti y’akadasohoka ya George Rutaganda wari na visi perezida w’umutwe w’Interahamwe ari nazo zagaragaye cyane mu bikorwa byo kwica abatutsi mu gihugu hose nk’uko amaperereza yabigaragaje, uyu we akaba yarahamwe n’ibyaha bya jenoside mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Abatangabuhamya bavuga ko uyu Nkunduwimye yari umwe mu bagize uwo mutwe w’interahamwe kandi ko yagendanaga na Rutaganda mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, aho yabaga yambaye ijaketi ya gisirikari kandi afite imbunda.

Uyu mugabo yageze mu Bubiligi mu mpera z’umwaka wa 1998, aho yari avuye Kenya naho yari amaze imyaka 4 yarahahungiye kuva nyuma ya jenoside. Yahawe ubuhungiro mu Bubiligi mu mwaka wa 2003 ndetse aza no kubona ubwenegihugu mu mwaka wa 2005.

Yaje gufatwa arafungwa muri Werurwe 2011 bivuye ku iperereza ryamukoreweho kuva  2007.

Uru rubanza, byari biteganyijwe ko ruzaburanishirizwa hamwe n’urw’undi munyarwanda ukekwaho kugira uruhari nk’urwe muri jenoside witwa Ernest Gakwaya w’imyaka 48 nawe wari mu mutwe w’Interahamwe, cyakora uyu akaba yari amaze igihe afungiye I Burundi azira gukoresha impapuro mpimbano. Ibi bikaba byaratumye urukiko rufata umwanzuro wo kuburanisha Nkunduwimye, naho Gakwaya itariki azaburanishirizwaho ikaba itaramenyekana

Uru rubanza ruzaburanishwa igihe kingana n’ukwezi, hazumvwa abatangabuhamya barenga 100, harimo abashinja n’abashinjura nubwo uregwa avuga ko atizeye umutekano w’abamutangira ubuhamya ngo kuko bahunze u Rwanda.

MLouise U.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleVenant Rutunga yasabiwe gufungwa burundu
Next articleCG Gasana wahoze ayobora Polisi y’Igihugu yahamijwe icyaha arakatirwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here