Home Uncategorized Umugabo wanjye niwe wandinze guhabwa akato-Umugore ufite Virusi itera Sida.

Umugabo wanjye niwe wandinze guhabwa akato-Umugore ufite Virusi itera Sida.

0

ISHIMWE Alain Serge

Umubyeyi w’ i Musanze witwa Gasengayire Jeanne (amazina yahinduwe) w’ imyaka 51 afite virusi itera sida, avuga ko iyo umuryango we umutererana mu gihe yamenyaga ko yanduye Virusi itera Sida atazi uko yari kuba abayeho uyu munsi.

 Impaka ziba nyinshi iyo abantu bageze ku kwibaza imibanire y’ abashakanye nyuma y’ uko umwe yisanze afite virusi itera sida undi ntayo afite. Hari benshi bumva ryaba ari iherezo ry’ umuryango ariko kuri we  abanye neza n’uwo bashakanye kandi bishimye.

Mu buhamya bwe Gasengayire ati “Namenye ko mfite virusi itera sida mu mwaka wa 2006. Icyo gihe nari mfite abana 3. Haciye iminsi nasamye indi nda ngiye kwa muganga basanga mfite virusi itera sida, kuva ubwo barankurikirana mbyara umwana udafite virusi akaba ari uwa 4”.

Akomeza avuga ko hari benshi ashimira kuko bamufashije kwiyakira muri urwo rugendo. Yagize ati “Niba hari umuntu wo gushimira mbere na mbere ni umugabo wanjye kuko yambereye marayika murinzi”.

Umugabo wanjye nta virusi itera sida afite ariko yamfashije muri uru rugendo amfata akaboko turakomezanya na n’ubu turi kumwe kandi tubayeho neza. Ku bijyanye n’amabanga y’ abashakanye, dukoresha agakingirizo kandi turanyuzwe rwose.

Mu kiganiro na  Ntawukiramwabo Leonard perezida wa Koperative Girubuzima y’ abafite virusi itera sida ikorera mu murenge wa Nyange  yahaye abanyamakuru. Yavuze ko batangira iyi Koperative muri 2006 bari barindwi. Ati “byari ibihe twari tukigirirwa akato kuburyo no kwiteza imbere byari ingume, ariko tubifashijwemo n’ urugaga nyarwanda rw’ abafite virusi itera sida (RRP+) baduhaye inkunga ya 2,500,000 twiteza imbere ndetse bituma n’ abantu batangira kutwiyegereza kuburyo ubu mu ishyirahamwe ryacu harimo n’ abadafite virusi itera sida.

Mu kigano Dr Ikuzo Basil yatanze mu mahugurwa y’ abanyamakuru yateguwe ku bufatanye n’ ishyirahamwe ry’ abanyamakuru barwanya sida (ABASIRWA) n’ urugaga nyarwanda rw’ abafite virusi itera sida (RRP+), yavuze ko hakiri abantu batitabira gahunda zo kurwanya sida kubera akato n’ ihezwa bikigaragara mu bantu benshi, ati ” Nko muri 2020 byagaragaraga ko akato n’ ihezwa byari kuri 13%.

Gahunda ya leta y’ uRwanda muri 2030 ni uko nta bwandu bushya bwazaba buriho.

Kimwe n’abandi bibumbiye muri koperative y’abafite virusi itera sida yitwa ABAHARANIRAMAHORO, ikorera mu karere ka Musanze mu murenge wa Muko, ikaba ikora ubuhinzi bw’ ibirayi ndetse n’ ibigori aho bakomeje kwiteza imbere, bashimimira leta y’ U Rwanda yakomeje kwita ku buzima bwabo ibashakira imiti igabanya ubukana bwa Virusi ya Sida, dore ko mbere bitari biboroheye na busa. Bati “Leta yacu izi agaciro ku buzima bwa buri munyarwanda”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIntumbero ya leta yo gutsinda Virusi ya SIDA muri 2030 ishobora kugerwaho.
Next articleVenant Rutunga yasabiwe gufungwa burundu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here