Home Uncategorized Ubwandu bwa sida si iherezo ry’icyizere cy’ ubuzima

Ubwandu bwa sida si iherezo ry’icyizere cy’ ubuzima

0

ISHIMWE Alain Serge

Umutangabuhamya Ntakirutimana (izina ryahinduwe)ufite virusi ya Sida, yemeza ko yamaze gushyira mu mutwe we ko Atari iherezo rye kuba yaranduye ahubwo akaba agomba gukoresha amaboko ye kugira ngo azabeho neza.

Kuva icyorezo cya virusi itera sida cyakaduka, abantu benshi bagorwa no kumva ko ari indwara nk’ izindi, ibi bituma rimwe na rimwe abahuye n’ ubwo bwandu bananirwa kwiyakira bikabatera ihungabana.

Mu buhamya twahawe n’ umubyeyi w’ imyaka 53 witwa Mukamugema Dancille (amazina yahinduwe) mu gahinda kenshi yagize ati “Mu mwaka wa 2015 ubwo nari ntuye mu gihugu cya Tanzaniya, inkuru mbi yangezeho ko umuvandimwe wanjye arembye. Nateze iyihuse ngo nze ndebe uko mwene mama umwe twari dusigaranye amerewe n’ icyo namufasha.

Nkigera kwa muganga nasanze atavuga bigaragara ko koko arembye, negereye abaganga ngo  bansobanurire iby’ uburwayi bwe kugira ngo menye uko mbyitwaramo mu by’ukuri.

Naje kumenya ko afite ubwandu bwa sida. Icyambabaje si uko yari yaranduye kuko kuri njye mbifata nko kurwara indwara nk’ izindi zisanzwe, nababajwe n’ uko nasanze yari yaramenye ko yanduye Virusi ya Sida akananirwa kubyakira no kwiyitaho ngo ahabwe ubuvuzi bukwiye kugeza ubwo yarembye no kugarura ubuzima bwe bitagikunze n’ ubwo ntako abaganga batari bagize”.

Mukamugema arira yagize ati “ntacyo yajyaga ampisha ariko byo yarabimpishe, ahari wenda aba akiraho kuko mba naramuhumurije nkamufasha kubohoka”.

Iki kibazo cy’ ihungabana ry’ abafite ubwandu bwa sida cyagarutsweho mu nama mpuzamahangaya Afurika yavugaga kurii AIDS n’izindi ndwara zandura, yabereye muri  i Kigali Convention Center,  kuva tariki ya mbere kugeza ku ya 7 ukuboza 2019, hagaragajwe ko umuntu 1 kuri 3 n’ umuntu 1 kuri 6 mu bafite ubwandu bwa sida ahura n’ ikibazo cy’ ihungabana muri Africa.

Leta y’ u Rwanda ihangayikishijwe n’ ikibazo cy’ ihungabana ndetse ikomeje gufasha abanyarwanda kubona ubuvuzi no gutanga inama zo kubaho umuntu anezerewe. Cyakoze imbogamizi ziterwa no guhabwa akato ku bafite ubwandu bwa Sida, biri mu bitera indwara zo mu mutwe nk’uko abahanga mu buzima batandukanye babigaragaza mu nyigo zabo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKazungu Denis wemeye kwica abarenga 10 yakatiwe gufungwa burundu
Next articleTom Byabagamba na Rusagara bisubiyeho ku rubanza rwo muri EAC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here