Home Ubutabera Kazungu Denis wemeye kwica abarenga 10 yakatiwe gufungwa burundu

Kazungu Denis wemeye kwica abarenga 10 yakatiwe gufungwa burundu

0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 8 Werurwe 2024, rwahamije Kazungu Denis ibyaha byose ashinjwa uko ari 10, rumukatira igifungo cya burundu.

Ibyaha Kazungu yahamijwe birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.

Mu rubanza rwabaye tariki ya 9 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Kazungu ibi byaha byose, hanyuma rukamukatira igifungo cya burundu, cibwa n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Kazungu yemeye ibi byaha byose, ati “ibyo Ubushinjacyaha bundega ntacyo narenzaho”, asaba urukiko kumworohereza igihano, abishingiye ku kuba yaratanze amakuru yari akenewe mu gihe cy’iperereza.

Kazungu yasobanuye ko yakoze ibi byaha wenyine, ahamya ko yabikoranye ubunyamaswa kandi nta gisobanuro na kimwe yabona ku cyo yari agamije kuko atarakennye ku buryo byakwitwa ko yashakaga amaramuko.

Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 ubwo abagenzacyaha bavumburaga umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.

Uyu mwobo wari mu gikoni cy’aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Gasabo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRIB yataye muri yombi umukozi w’Umujyi wa Kigali ukekwaho ruswa
Next articleUbwandu bwa sida si iherezo ry’icyizere cy’ ubuzima
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here