Home Ubutabera Venant Rutunga yasabiwe gufungwa burundu

Venant Rutunga yasabiwe gufungwa burundu

0

Ubushinjacyaha bumaze gusabira Venant Rutunga ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi igihano cyo gufungwa burundu.

Aregwa ko yagiye kuzana abajandarume kuri Perefegitura ya Butare bakica Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari akuriye.

Ubushinjacyaha bwasabye abacamanza kuzamuhamya ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside no kurimbura imbaga.

Uyu mugabo wahoze ayobora ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi ISAR Rubona, mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye urukiko rukuru ko aramutse ahamijwe ibyaha bya jenoside yaba arenganye.

Avuga ko yazanye abajandarume mu bihe bidasanzwe ngo barinde umutekano bagakora ikinyuranyo cy’ibyo yari abahamagariye.

Rutunga w’imyaka 74 y’amavuko yahoze aba mu gihugu cy’Ubuholande. Icyo gihugu cyamwohereje kuburana aho bikekwa ko yakoreye ibyaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmugabo wanjye niwe wandinze guhabwa akato-Umugore ufite Virusi itera Sida.
Next articleKwibuka30: Mu Bubiligi hatangiye kuburanishwa undi munyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside.
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here