Home Ubutabera RIB yataye muri yombi umukozi w’Umujyi wa Kigali ukekwaho ruswa

RIB yataye muri yombi umukozi w’Umujyi wa Kigali ukekwaho ruswa

0

Urwegorw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi umwe mu bakozi b’umujyi wa Kigali bashinzwe amategeko kubera kumukekaho icyaha cya ruswa n’ibidi byaha bifitanye isano nayo

Rwagasore Theoneste w’imyaka 53, Umunyamategeko w’ubutaka mu Mujyi wa Kigali niwe watawe muri yombi taliki ya 1 werurwe nk’uko byemejwe na Murangia Thierry, umuvugizi wa RIB.

RIB yatangaje ko Rwagasore akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 71,000 FRW yahawe n’umuturage kugira ngo amukemurire ikibazo yari yagejeje ku Mujyi wa Kigali kijyanye n’amakimbirane y’imbibi z’ubutaka yarafitanye n’umuturanyi we.

Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Rwagasore yari mu kanama nkemurampaka mu Mujyi wa Kigali gashinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo akaba yaratse uwo muturage 71,000 FRW amubwira ko ari yo azakoresha mu rugendo aje kubakemurira ikibazo cy’imbibi z’ubutaka, kandi ko byemewe gutanga amafaranga y’urugendo.

Kugeza ubu ukekwaho icyaha acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye igiye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

Gusaba, Kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Naramuka ahamwe n’icyaha akekwaho, azahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rushimira abatanze amakuru kuri iki cyaha, rukanakangurira abaturarwanda gukomeza gutunga agatoki ababasaba ruswa kugira ngo babakemurire ibibazo cyangwa babahe serivisi bemererwa n’amategeko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Abajenerali perezida Kagame amaze kugira ba Ambasaderi n’icyo amategeko abivugaho
Next articleKazungu Denis wemeye kwica abarenga 10 yakatiwe gufungwa burundu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here