Home Uncategorized Gasabo:Amashuri mu kurwanya Malariya

Gasabo:Amashuri mu kurwanya Malariya

0

by Doreen Karungi

Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuli cya APAER giherereye mu karere ka Gasabo basabwe kurushaho kugaragaza umusanzu wabo mu kwirinda no kurwanya indwara ya Malariya.Ni ubutumwa bwatangiwe muri Gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya.
ubu bukangurambaga bwaranzwe no kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurandura Malariya. Umuhanzi Mico The Best niwe wasusurukije Abanyeshuli.
Uwase Adeliphine ushinzwe uburezi mu karere ka Gasabo yashimiye Abanyeshuli umuhate wabo ndetse ashimangira ko ashingiye ku bibazo babajije bigaragaza neza ko muri iki cyumweru cyo kurwanya malariya basobanukiwe n’ibijyanye no kuyirinda.
Umulisa Edith, uhagararirye ibikorwa byo kuryanya Malariya mu mujyi wa Kigali muri Rwanda NGO Forum, yagaragaje ko Akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa gatatu nyuma y’uko imwe mu mirenge ikagize ariyo Rutunga na Gikomero twagaragayemo ubwiganze kuri Maraliya.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abanyeshuli kurushaho kwirinda Malariya bibuka buri gihe kurara mu nzitiramubu.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanye ko mu myaka itanu abarwara Malaria bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abicwa na yo bagabanuka ku kigero cya 89%.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kurwanya Malariya iragira iti ” Kurandura Malaria Bihera kuri njye”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKurandura aho imibu yororokera kimwe mu bisubizo byo kuyica burundu
Next articleRwanda NGO’s Forum mu Rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here