Home Lifestyle Health Kurwanya Malariya: Buri munyarwanda arasabwa kugira mutuweli

Kurwanya Malariya: Buri munyarwanda arasabwa kugira mutuweli

0

U Rwanda rufite intego yo kurandura Malariya burundu mu mwaka wa 2030. Ibi bishimangirwa na Epaphrodite Habanabakize, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) mu ishami ryo kurwanya Malariya, ashingiye ku ngamba u Rwanda rwafashe zo kurwanya ikwirakwiza ry’iyo ndwara harimo kuyivuza hakiri kare, ariko haracyari umubare utari muto w’abaturage batajya kwa muganga kubera ko badafite mutiweli.

Mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba, mu murenge wa Rubengera i Karongi, ni hamwe mu hantu ubushakashatsi bugaragaza ko abaturage bashobora kwibasirwa n’indwara ya Malaria kubera imiterere yaho, ibi byatumye twegera Nshimiyimana Andree uhatuye, tumubaza igihe arwaye uko abigenza, avuga ko we afite mutuweli yishyurirwa n’ababyeyi be, ko iyo arwaye Malariya agana umujyanama w’ubuzima akamuvura, ngo ariko udafite Mutuweli bamwishyuza amafaranga Magana atanu (500), bityo bamwe bakivuza imiti gakondo kuko babona ayo mafaranga ari menshi.

 Uwitonze nawe utuye aho,  avuga ko kutagura Mutuweli ari uburangare, kuko abantu badashobora kwibonera mutuweli bafite uko bafashwa ngo bazibone, rero abatazifite abenshi ni ukutabiha agaciro bityo bategerezwa kwishyura 500 kugira ngo bavurwe

Umujyanama w’ubuzima Emmanuel Musabyimana avuga ko yishimira kuvura abantu (Foto Intego)

 Bwana Emmanuel Musabyimana ni umujyanama w’ubuzima wagira abarwayi bagera kuri 20 mu cyumweru ku mpamvu zitandukanye z’uburwayi, avuga ko agira uruhari mu gushishikariza abaturage kugura mutuweli kandi abenshi barazigura kuko bamaze gusobanukirwa neza akamaro kayo. Ati “Abatazifite koko bishyura amafranga 500 kandi ajyanwa ku kigo nderabuzima kuko tubaha n’inyemezabwishyu, si ayo dushyira mu mifuka yacu.”   

Ati “Ibi rero bikorwa hagamijwe gukomeza gufatanya na Leta kurwanya ikwirakwiza ry’indwara zitandukanye dushishikariza abaturage kwivuza kare, tukabapima, tukabagira inama ndetse tukanabaha imiti”

Ubwitange n’umurava aba bajyanama bakorana, Habanabakize Epaphrodite , avuga ko abashimira cyane ubwo bwitanga kugira ngo Malariya izabe amateka, ariko anashimangira ingamba zafashwe kugira ngo iyi Malariya iranduke burundu, harimo gutera imiti ahari imibu, gushishikariza abaturage gusukura aho batuye n’aho bakorera hashobora gutuma imibu yororoka, kurara mu nzitiramibu iteye umuti ndetse no kugana amavuriro cyangwa abajyanama b’ubuzima bari mu midugudu

Habanabakize Epaphrodite RBC (Foto Intego)

Uretse ibi tuvuze harugura, Epaphrodite yongeraho ko hari ubundi buryo buboneka mu Rwanda harimo kwisiga amapomade arinda imibu kwegera umuntu mu gihe bugorobye akiri mu kabari cyangwa mu kazi, kugira ngo atarumwa n’umubu bikamuviramo kurwara kandi byashobokaga kwirinda ariko byose bigakorwa abaturage badatezuka kugura ubwishingizi bwo kwivuza Mutuweli de sante. Ati” uretse  ko nta muntu bima serivisi yo kuvurwa igihe arwaye, yaba afite mutiweli cyangwa atayifite ariko byaba byiza buri muntu afite ubwishingizi”

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kurwanya Malariya, imibare igaragaza ko byibuze hafi 60% by’abandura Malariya bavurwa n’abajyanama b’ubuzima kandi bikaba byaratanze umusaruro kuko ntabakirembera mu ngo cyangwa se barware Malariya y’igikatu kuko bivuza kare

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Bubiligi: Umutangabuhamya yashinje Nkunduwimye kwigamba urupfu rw’abatutsi
Next articleU Bubiligi: Umutangabuhamya yashinje Nkunduwimye guha Interahamwe amabwiriza yo kwica Abatutsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here