Home Uncategorized Intumbero ya leta yo gutsinda Virusi ya SIDA muri 2030 ishobora kugerwaho.

Intumbero ya leta yo gutsinda Virusi ya SIDA muri 2030 ishobora kugerwaho.

0

Kurandura akato n’ ihezwa bikomeje ku muvuduko biriho, intumbero ya leta y’u Rwanda yo gutsinda sida muri 2030 yagerwaho. Ibi byavugiwe mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’urugaga nyarwanda rw’ abafite virusi itera sida (RRP+), i Kigali ku wa 22 Werurwe 2024, iyo nama ikaba yari igamije kwerekana umusaruro wavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020 mu kurwanya ihezwa n’ akato gakorerwa abafite virusi itera sida.

 Bishimiye ko ibipimo by’ ihezwa n’ akato gakorerwa abafite iyo virusi kagabanuka mu buryo bugaragara. Ariko hari ibigikeneye gukosorwa kugira ngo abafite virusi itera sida bisange muri sosiyete ntacyo bishisha.

 Umuyobozi wa RRP+ Madamu Muneza Sylvie yavuze ko n’ubwo abanyarwanda begerejwe serivise z’ ubuzima ku buryo bugaragara, hakiri abafite virusi itera sida bakora ingendo zitari ngombwa bajya gufatira imiti kure y’ aho batuye, kubera gutinya akato n’ ihezwa bishobora kubakorerwa.

Akavuga ko umunsi ibi byacitse, abafite iyo virusi bazajya bajya muri serivise zabagenewe ntacyo bikanga.

Tugirimana Jean Berchimas umukozi muri RRP+ yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe 2020 bwari bwagaragaje ko akato n’ ihezwa byari kuri 13% ugeranije n’ ubwari bwakozwe muri 2009 bwari kuri 60%, ubona ko hari icyizere.

Hagaragajwe ko hari ibyo gukosorwa mu nzego zitandukanye nk’ iz’ ubuzima, ubutabera, uburezi no mu mirimo.

Mu kiganiro n’ abanyamakuru, umuyobozi ushizwe ishami ryo kurwanya sida mu kigo cy’ igihugu cy’ ubuzima (RBC), Dr Ikuzo Basil, abajijwe ku cyizere Leta y’ u Rwanda ifite ko muri 2030 muri gahunda yayo yo kurandura sida akato n’ ihezwa bizaba byaracitse, yagize ati “Icyizere kirahari ukurikije uko byari bimeze muri 2009 n’ aho byari bigeze muri 2020, ubona ko hari impinduka kuva kuri 50% karenga ukagera kuri 13%”

Akomeza agira ati “Ubushakashatsi bukorwa muri 2020 hari akato kakorerwaga abafite HIV kuri ubu n’ ubwo ubundi bushakashatsi butarakorwa ariko urebye ibyo duhura nabyo dukurikije raporo yakozwe bagira ngo barebe icyakosotse, ahagaragajwe icyuho, mwabonye ko byagabanutse.”

Asoza yagize ati “ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka itanu, ubu hari ubundi buzakorwa umwaka utaha, ubwo Wenda nabwo buzatwereka uko tuzaba duhagaze, ubwo duhite tureba niba mu ntumbero dufite 2030 yo kurandura sida akato n’ ihezwa bizaba byaracitse kuko ubundi kurandura akato ari kimwe mu byatuma sida icika.”

 ISHIMWE Alain Serge 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleItangazo rya RUTAYISIRE Fred usaba guhindura amazina
Next articleUmugabo wanjye niwe wandinze guhabwa akato-Umugore ufite Virusi itera Sida.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here