Home Ubuzima Ikoranabuhanga niryo rizakemura ibibazo biri mu nzego z’ubuzima muri Afurika

Ikoranabuhanga niryo rizakemura ibibazo biri mu nzego z’ubuzima muri Afurika

0

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubukungu ku Isi bemeje ko ibibazo biri mu nzego z’ubuzima ku mugabane wa Afurika nta kundi byakemuka guverinoma na leta z’ibihugu zidafatanyije n’abafatanyabikorwa bazo mu gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga.

Uyu ni umwe mu mwanzuro wafatiwe mu nama yateguwe n’ikigo cya Gavin, Zipline na minisiteri y’itumanaho no guhanga udushya muri Nigeria, yahurije hamwe abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’ibihugu bari bitabiriye inama ya World Economic Forum i  Davos muri Switzerland bigira hamwe uko bahangana n’ibibazo by’ubukungu cyane ibikibangamiye inzego z’ubuzima.

Iyi nama yahuje abantu bakomeye bo mu nzego zita ku buzima, amashuri makuru, na guverinoma kugira ngo barebe hamwe ibisubizo bihari ku bikibangamiye iterambere ry’ubukungu ku Isi.

Bosun Tijani, Minisitiri w’itumanaho, guhanga udushya, muri Nigeria, umwe mu bateguye iyi nama yagarutse cyane ku bibazo bikibangamiye inzego z’ubuzima muri Afurika ashishikariza abitabiriye iyi nama gushyiraho uburyo butandukanye bw’ikoranabuahanga mu gukemura ibyo bibazo.

Tijani yashimangiye ko ikihutirwa ari uguha imbaraga guverinoma zitandukanye zikayoboka ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga rihari no kongera ishoramari mu guhuza no guha ubushobozi abantu bafite amakuru. Yashimangiye akamaro ko guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima no guhanga udushya mu guhangana n’ibibazo biri muri Afurika. Yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza aho leta yashyizeho uburyo bufasha buri wese mu guhanga udushya bikaba byarafashije mu iterambere ritandukanye ry’Igihugu.

Muri iyi nama hagaragajwe kudahuza kw’ibikorwa by’ubuzima mu turere dutandukanye akaba ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’uyu mugabane, ari naho Tijani, yahereye asaba abafata ibyemezo gushyiraho ubundi buryo bwifashishije urusobe rw’ibinyabuzima mu guteza imbere ubuzimamuri Afurika no kongera ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa remezo by’ubuvuzi.

Iyemezwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi ryasembuwe  n’ibikorwa bya Zipline byo gukwirakwiza ibikoresho bya kwa muganga mu bigo nderabuzima byo muri Nigeria hihashishijwe indege zitagira abapilote zizwi nka drones. Izi ndege zikorera mu ntara nyinshi z’iki gihugu zirimo  Kaduna, Cross River, na Bayelsa zigeza ku baturage bari kure ibikoresho birimo inkingo, amaraso, n’imiti.

Indege zitagira abapolote (drone),za Zipline zikora urugendo rw’amasaha atatu (3) mu minota itarenze 35, ibi bizamura cyane ubuvuzi mu gutanga ibisubizo ku bibazo abarwayi baba bafite  ndetse bikanorohereza abashiznwe ubuzima. Iri koranabuhanga rya Zipline ryafashwe nk’intsinzi ikomeye ku bakora mu nzego z’ubuzima inatuma leta nyinshi zifata iri koranabuhanga rya Zipline nk’ikintu cy’ingenzi kifashisha ikirere mu koroshya itwarwa ry’ibikoresho byo ku bitaro.

Hon. Tijani yashimye ishoramari nk’iryo ryakozwe na Zipline, anemera ko ari umusemburo w’iterambere ry’ikoranabuhanga. Yashimangiye ko ari ngombwa gushora imari mu bikorwa remezo byingenzi no gushyiraho uburyo Afurika ihangana n’ibibazo ifite bikanayifasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse

Insanganyamatsiko y’iyo nama yagiraga iti: “Guhanga udushya: Kubungabunga ubuzima no kubuteza imbere.” Abantu batandukanye bitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo ku bumenyi bareba uburyo hakongerwa imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya  mu gukemura ibibazo biri muri Afurika. Muri iyi nama kandi hanzuwe ko ubufatanye hagati ya Leta n‘abafatanyabikorwa bayo ari ingenzi ko guverinoma zigomba kongererwa imbaraga kwita ku buzima zikabishyira mu byibanze no gushora imari mu ikorwa ry’inkingo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRutazana uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw’ubujurire ntakiri umugenzuzi mukuru w’Inkiko
Next articleAfurika y’Epfo yanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rwa UN
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here