Home Ubutabera Afurika y’Epfo yanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rwa UN

Afurika y’Epfo yanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rwa UN

0

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yashimagije icyemezo cy’Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera rwa ONU cy’ejo ku wa gatanu cyo gutegeka Isirayeli gukora ibishoboka byose ngo ikumire jenoside mu ntara ya Gaza, guhana abahembera ibikorwa by’urugomo no gufata ingamba zo gutabara abahutazwa n’intambara hagati y’umutwe wa Hamasi na Isirayeli.

Gusa urukiko ntirwategetse ko habaho ihagarikwa ry’intambara hagati y’impande zombi. Ntirwanafashe umwanzuro ku ngingo nyamukuru igihugu cy’Afurika y’Epfo cyashyikirije Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera rwa ONU yo kwemeza niba mu ntara ya Gaza harabaye icyaha cya Jenoside. Iki cyemezo, cyo gishobora kuzatwara imyaka.

Isirayeli yavuze ko amagambo y’Afurika y’Epfo yemeza ko muri Gaza habaye Jenoside ari ibinyoma kandi adashyira mu gaciro.

Kuba Afurika y’Epfo yarazanye ruriya rubanza mu rukiko rukuru rwa ONU byayibereye intsinzi ikomeye mu ruhando mpuzamahanga kandi yakomeje guharanira kuvugira Abanyepalestina isanisha imibereho ya Palestina n’amateka yanyuzemo mu gihe cy’ivangura rishingiye ku ruhu.

Kwambara igitambaro cyo mu mutwe byabaye ikimenyetso cy’ubufatanye igihugu cy’Afurika y’Epfo gifitanye na Palestina. Perezida Ramaphosa yakurikiranye uko urubanza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubutabera rwa ONU ari kumwe n’abarwanashyaka b’ishyaka ANC i Johannesburg.

Ubwo urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera rwa ONU rwasomaga icyemezo, abarwanashyaka ba ANC barimo baririmba babyina. Mu mujyi wa Cape Town naho abarwanashyaka ba ANC na bo barimo babyina

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkoranabuhanga niryo rizakemura ibibazo biri mu nzego z’ubuzima muri Afurika
Next articleNatunguwe no gusanga bategeka abantu kuva mu ishyaka ryacu – Depite Frank Habineza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here