Home Ubutabera Tom Byabagamba na Rusagara bisubiyeho ku rubanza rwo muri EAC

Tom Byabagamba na Rusagara bisubiyeho ku rubanza rwo muri EAC

0

Tom Byabagamba na Frank Rusagara bahoze mu Gisirikare cy’u Rwanda bakuye ikirego cyabo mu Rukiko rw’Ubutabera rwa East Africa (EACJ) aho bari bajuririye igihano bahawe.

Kuri ubu aba bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bagamije gukangurira abaturage kwigomeka kuri guverinoma yashyizweho, gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse no gukora ibikorwa bigamije guhindanya isura y’igihugu.

Bari bitabaje urukiko rw’akarere nyuma yo kunanirwa inzira zose zemewe n’amategeko mu Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.

Mu mizo ya mbere, bari bakatiwe igifungo cy’imyaka 21 na 20 n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu 2016, ariko Urukiko rw’Ubujurire i Kigali rwagabanyije ibihano kugeza ku myaka 15.

Usibye igihano, Byabagamba wari ufite ipeti rya Colonel, yirukanwe mu Gisirikare cy’u Rwanda. Rusagara we yari yaragiye mu zabukuru ageze ku ipeti rya Brigadier General.

Mu mwaka wa 2020, batanze icyifuzo ku biro bya EACJ i Nairobi, basaba ko ibihano bahawe byakurwaho.

Binyuze ku munyamategeko wabo Michael Osundwa, bavuze ko ifungwa ryabo ridakurikije amategeko kandi ko ari ukurenga ku ngingo ya 6,7 n’iya 8 z’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Byabagamba yasabye kandi ko urukiko rugomba guhatira u Rwanda kumusubiza umwanya we mu gisirikare adatakaje ipeti rye.

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 13 Werurwe, babinyujije na none ku munyamategeko wabo, Osundwa, bombi basabye EACJ guhagarika icyifuzo cyabo. Ntiyatangaje impamvu zatumye bahitamo kureka urubanza.

Umushinjacyaha mukuru ukomoka mu Rwanda wari witabiriye inama y’urukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga, yagize icyo avuga kuri iki cyifuzo, avuga ko ari uburenganzira bw’abasaba gukuraho ubusabe bwabo.

Umucamanza uyoboye inteko y’abacamanza batanu, yafashe icyemezo cyo gutanga icyifuzo maze arangiza urubanza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbwandu bwa sida si iherezo ry’icyizere cy’ ubuzima
Next articleTrump na Perezida Biden bujuje ibisabwa ngo bongere bahanganire kuyobora Amerika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here