Home Uncategorized Nibura umuturage umwe muri bane batuye Intara y’Iburasirazuba ni umwimukira

Nibura umuturage umwe muri bane batuye Intara y’Iburasirazuba ni umwimukira

0

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022, rigaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ikurikira Umujyi wa Kigali, mu kwimukiramo abaturage benshi bavuye mu zindi ntara. 29.3 ku ijana by’abatuye iyi ntara ni abatarayivukiyemo.

Imibare y’iri barura igaragaza ko mu myaka itanu ishize abanyarwanda bagera kuri 1,382,928 bimutse bava mu turere bari batuyemo bimukira mu tundi. Abagera hafi kuri kimwe cya kabiri cy’abatuye Umujyi wa Kigali (48,9%) ni abimukira bavuye mu zindi ntara, na ho Iy’Iburasirazuba ku baturage bayituye, abangana na 29,3% ni abimukira.

Ibarura rigaragaza ko kandi 23,2% by’abanyarwanda ari abimukira mu bice by’imijyi mu gihe 5.5% bimukira mu bice by’icyaro.

N’ubwo Intara y’Iburasirazuba ariyo y’imukirwamo cyane, ni na yo ituwe cyane mu Rwanda, n’abaturage 3,563,145 bangana na 26.9% by’abanyarwanda bose. Iyi ntara ni yo ifite ahantu hanini ho guturwa ugereranyije n’ubucukike bw’abaturage. Mu Rwanda ubucucike buri ku baturage 503 kuri kirometero kare imwe, ariko muri iyi ntara buri ku baturage 433. Ni mu gihe mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali, ubucucike buri hejuru y’abaturage 500 kuri kirometero kare.

Iyi mibare y’abimuka bajya gutura ahandi bigaragaza ko yazamutse ugereranyije n’iyari yagaragajwe n’ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire rya 2012, kuko ryo ryagaragaje ko abaturage bahinduye uturere bari batuyemo mu myaka itanu ibanziriza iryo batageraga kuri miliyoni.

Hari byinshi bituma abaturage bo mu zindi ntara bimukira Iburasirazuba

Habimana, ni umwe mu baturage bavuye mu Karere ka Ngororero yimukira mu Karere ka Bugesera mu myaka ine (4) ishize. Avuga ko yagurishije aho yari atuye aziko aragura ahandi agasagura amafaranga yo kwiteza imbere.

Agira ati: “Nagurishije isambu yanjye ngura indi inaha i Bugesera, kuko nashakaga kwegera umujyi no kuva mu mirimo y’ubuhinzi itarantezaga imbere. Byaramfashije, ino aha nabonye akazi mu bwubatsi, ndanacuruza, ubuzima hano ni bwiza kurusha ubwo narimo muri Ngororero.”

Nyirajyambere Providence, we yavuye mu karere ka Burera mu 2013, ajya gupagasa mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare. Avuga ko yagiye ahunze ubukene bwari mu muryango, kandi bari bafite ubutaka buto.

Agira ati “njyewe navuye iwacu kubera imibereho igoye nta n’ubutaka dufite. Negeze ino aha ntangira gupagasa, ariko naje kubona amafaranga kuko kubona ibintunga byari byoroshye. Nyuma naje gushaka umugabo kandi na we yari umupagasi, ubu turubatse, dufite isambu, twarabyaye nta n’ubwo ngica incuro…”

Dr Karinganire Charles, ni inzobere mu mibanire n’ivugurura mibereho akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Asaba ko haba ubushakashatsi abaturage bakajya bimuka bafite amakuru yuzuye y’aho bagiye n’uko bazabyaza umusaruro ibyo bajyanyeyo n’ibyo bahasanze.

Agira ati: “Hakenewe ubushakashatsi,… kuko kuva na kera abantu bimukira mu ntara y’Iburasirazuba kuko byavugwaga ko ari ikigega cy’Igihgu. Hari abashobra kuba bakibigenderaho bakahimukira, kubera ko nta makuru mashya baba bafite.”

Dr Karinganire akomeza avuga ko mu gihe haba habayeho ubushakashatsi byafasha abimuka kugendera ku makuru afite ishingiro no kumenya niba bagumye aho bari batuye batafashwa kureba umutungo n’ubushobozi bafite uko bibyazwa umusaruro wifuzwa.

Ati “Ikindi kugendera ku makuru yo kumva ko aho bagiye kujya ariho bazabonera ibyo bifuza, bituma bagurisha utwo bari bafite kandi ababagurira na bo babikora mu buryo bwo kwigwizaho ibyo abandi bari kwivanaho; rimwe narimwe ntibinabyare umuraruro bombi bifuzaga.

Mu gihe bateguwe mbere, bimuka bazi ko ayo makuru bashingiyeho ariyo, bakimuka batamaririje aho bari bari ngo nibagera n’aho bakekaga ko ari heza nibyanga basubireyo aho kubura amajyo.”

Ubutaka bunini kandi bwera ni imwe mu mpamvu ituma abaturage bava mu zindi Ntara bakimukira mu Ntara y'Iburasirazuba

Akarere ka Bugesera ni aka kabiri mu Turere tw’Intara y’Ibirasirazuba mu kwakira abimukira benshi, inyuma y’aka Rwamagana, na ho aka Nyagatare kakaza ku mwanya wa gatatu.

Mutabazi Ricahard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, atangaza ko imiterere y’ako karere n’amahirwe akarimo, ari byo bikurura abavuye mu ntara zose kukimukiramo kandi ko ari amahirwe ku Karere ayoboye kuba gatuwe n’abaturutse imihanda yose.

Mutabazi agira ati: “Ni amaboko tuba tubonye, bazana ubwenge n’amaboko, ni ukuvuga ko aribo batanga imisoro, bakora imiganda n’ibindi. Ikindi iyo baje biha abikorera andi mahirwe yo kwagura ibikorwa byabo nk’amashuri, amavuriro n’ubundi bucuruzi.”

Ku mpamvu zituma abantu bimukira cyane mu karere ka Bugesera, Mutabazi akomeza avuga impamvu abona abantu bava ahandi bakaza gutura muri ako karere, ari uko bahabona amahirwe menshi’

Agira ati: “Icya mbere ni hafi n’Umujyi wa Kigali, kandi ni akarere gakora ku mupaka w’ikindi gihugu kakaba kanahana imbibi n’Uturere two mu ntara y’Amajyepfo. Ni hafi rero kandi hashize igihe dufite ibikorwa binini bitanga akazi n’andi mahirwe, nk’ibikorwa byo kubaka imihanda ya Ngoma-Bugesera-Nyanza, ikibuga cy’indege, ishuriri rinini rya Ntare School riri kubakwa, icyanya cy’inganda n’ibindi.

Ikindi ni amahirwe ahari yo kuhubaka kuko ibikoresho byo kubaka biboneka mu buryo bworoshye nk’umucanga uva mu murenge wa Mayange n’amabuye yo kubakisha ava i Ntarama. Ibi byose rero ni bimwe bishobora gukururira abantu kuza gutura i Bugesera n’ubwo baba bakorera ahandi.”

Kuba aka karere gafite amahirwe menshi akurura abantu, Meya Mutabazi Richard avuga ko hari abarangiza ibyabazanye ntibasubire iyo bavuye, kandi harimo abafite imyitwarire itari myiza, bakaba umutwaro ku karere n’ibindi, bisaba kubahozaho ijisho.

Akarere ka Rwamagana niko ka mbere mu ntaray’Iburasirazuba mu kwakira abimukira benshi, kuko mu myaka itanu ishize kakiriye abimukira 104,746, aka Bugesera kaza ku mwanya wa kabiri kakiriye 88,174 naho  Nyagatare yakira 87,405.

Nkusi Christophe, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, akarere kavuyemo abaturage 48,785 bimukira mu tundi Turere mu myaka itanu ishize. Na we asanga impamvu zituma bimuka ari zimwe n’izituma bakirw amu Karere ka Bugesera.

Nkusi ati: “Kwimuka ni uburenganzira bw’ubuturage, ahanini bagenda bagiye gushaka ubutaka buruta ubwo bari bafite, ubwera kuruta ubwo basanganwe, gushaka akazi n’andi mahirwe atandukanye batari bafite muri Ngororero.”

Nkusi akomeza avuga ko ibibazo bituma bava muri Ngororero bari kubishakira ibisubizo birimo “guhanga imirimo myinshi mishya, gushyiraho uburyo bwo gufata neza ubutaka no kububyaza umusaruro hakoreshejwe amafunmbire atandukanye n’ibindi byatuma umusaruro wabo uba mwinshi kuruta aho bajya kuwushakira.”

Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu yabajijwe niba hari isesengura yakoze ku gituma abaturage bo mu ntara y’amajyepfo, uburengerazuba n’amajyarugu bimukira cyane mu ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, ingaruka zabyo n’amahirwe yabyo isubiza ko itabikurikirana.

Umuvugizi wa Minsitiri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Curio Joseph agira ati: “Ntabwo MINALOC ikurikirana abaturage bimuka kuko nk'uko Itegeko Nshinga ry'u Rwanda ribigena, buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka. Icyo inzego z'ibanze zireba ni uko umuturage wese wimutse aza akajya mu murongo w’aho yimukiye. (Urugero: kubahiriza ibigenwa n'igishushanyo mbonera, umutekano…)”.

Nubwo bigaragara ko abaturage benshi bimukira mu ntara y’Iburasirazuba, Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022, ryerekana ko iyi ntara ariyo ifite abaturage benshi bari mu bukene bukabije ugereranyije n’aho abayimukiramo baturuka.

Ku bijyanye n’abaturage bari mu bukene bukabije, Intara y’Iburasirazuba ifite 8.6%, iy’Amajyepfo ari 7.8%, Iburengerazuba 7.8 mu gihe Intara y’Amajyaruguru ifite abaturage bari mu bukene bukabije bangana na 4.4%.

BUGIRIMFURA Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGuverinoma y’Ubwongereza yatsinze urugamba rwambere rwo kohereza abimukira mu Rwanda
Next articleArthur Asiimwe ntakiri umuyobozi wa RBA yasimbuwe na Barore
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here